Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda ’Dream Boys’, kubera indirimbo yabo nshya ’Wagiye kare’ ifite icyo imwibutsa, yananiwe kwihangana maze aririra muri studio ya Radio Rwanda mu kiganiro yari yatumiwemo. 

Umuhanzi TMC wo muri Dream Boys yasutse amarira mu kiganiro kuri radiyo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 9 Werurwe 2018, bajyanywe no kumurika indirimbo yabo nshya imaze iminsi mike hanze kuri Radiyo Rwanda, umunyamakuru yabajije TMC niba iyi ndirimbo nta sano ifitanye n’ amateka ye maze TMC ahita asuka amarira, ibibazo byari bisigaye bibazwa umusore baririmbana ariwe Platini.

Indirimbo nshya ‘Wagiye Kare’ y’aba basore ikubiyemo ubutumwa bw’umwana wibuka umubyeyi we witabye Imana cyera, akaba ababajwe n’uko iterambere rye umubyeyi we yagiye ataribonye, amateka urebye asa n’ahuye n’aya Mujyanama Claude wakuze atagira se.

Platini we avuga ko adahuje amateka n’iyi ndirimbo ariko hari umuntu azi ari nawe baririmbiye iyi ndirimbo. Ariko nanone Mujyanama Claude we ahamya ko iyi ndirimbo atari ubuzima bwe baririmbye ahubwo byahuriranye, ahubwo ko nyuma y’uko indirimbo igiye hanze aribwo yatangiye kumukora ku mutima.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU