Umuhanzi Innocent Udeme Udofot wamamaye mu muziki nka MC Galaxy yacitse ururondogoro nyuma yo gukubita amaso ifoto y’umunyarwandakazi Umulisa Benitha uherutse kwifotoza yambaye ubusa buri buri mu gice cyo hejuru.

MC Galaxy kwifata byanze maze yerekana ko yatangajwe bikomeye n'uburanga bwa Benitha
MC Galaxy kwifata byanze maze yerekana ko yatangajwe bikomeye n’uburanga bwa Benitha

MC Galaxy ni umwe mu bikomerezwa mu muziki wo muri Nigeria, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Baby yakoranye na Nez, Kase, Kiss Kiss, Nek-Unek yakoranye na Davido n’izindi nyinshi.

Uyu musore yanze kuripfana nyuma yo kubona amafoto ya Umulisa Benitha maze ahita ashyira ifoto ye ku rukuta rwa Instagram yandihako amagambo agira ati “Ni nde wabyaye uyu mukobwa Mwiza??

Ubutumwa Galaxy yashyize kuri Instagram ye
Ubutumwa Galaxy yashyize kuri Instagram ye

Abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram nabo batanze ibitekerezo binyuranye bashimangira ko Benitha afite uburanga n’imyifotoreze byihariye, ndetse bavuga ko nta handi wasanga abakobwa beza nkabo uretse mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Lil G, nyuma hagati mu mwaka wa 2017 yaje gukundana na Producer Pacento bakiri kumwe n’ubungubu, kuri ubu asigaye yarinjiye mu mubare w’abakobwa bazwiho kwerekana ubwambure bwabo, ni nyuma yuko ashyize hanze ifoto yambaye ubusa igice cyo hejuru afashe amabere ya mugenzi we na we wari wiyambuye.

Umugabo yacitse ururondogoro nyuma yo gukubita amaso ifoto ya Benitha Umulisa
Umugabo yacitse ururondogoro nyuma yo gukubita amaso ifoto ya Benitha Umulisa
Umulisa Benitha asigaye yifotoza mu buryo busanzwe
Umulisa Benitha asigaye yifotoza mu buryo busanzwe
Benitha aherutse gushyira hanze ifoto yambaye ubusa igice cyo hejuru afashe amabere ya mugenzi we na we wari wiyambuye.
Benitha aherutse gushyira hanze ifoto yambaye ubusa igice cyo hejuru afashe amabere ya mugenzi we na we wari wiyambuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU