Queen Cha umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakomeje kugaragaza imbaraga ndetse akaba ari no mu bahanzi bagomba guhatanira irushanwa rya PGGSS izaba kunshuro ya 8 yatangaje itandukaniro azagaragaza muri uyu mwaka ndetse n’ingamba zo mu irushanwa rya Guma Guma.

Queen Cha yatangaje itandukaniro azagaragaza muri uyu mwaka

Umuhanzikazi Queen Cha kuri ubu uri mu bahanzi bagomba guhatanira irushanwa rya Guma Guma yatangaje ko uyu mwaka afite byinshi ahishiye abakunzi be ndetse anatangaza ko afite ingamba yihaye mu irushanwa rya Guma Guma kandi akaba ahamya adashidikanya ko afatanyije n’abakunzi b’ibihangano bye izo ngamba azazigeraho.

Queen Cha yatangaje itandukaniro azagaragaza muri uyu mwaka

Queen Cha nkuko yabitangarije Touchrwanda akaba yagize ati “Murabizi umwaka ushize ubwo nitabiraga irushanwa rya Guma Guma nabashije kwegukana umwanya wa gatanu rero nkaba numva ko no muri Guma Guma yuyu mwaka ngomba gukora uko nshoboye kose nkaza mu myanya iri imbere ya gatanu kuko iteka ryose intego yanjye muri muzika ntago ari ugusubira inyuma ahubwo nugukomeza gutera imbere”.

Queen Cha yatangaje itandukaniro azagaragaza muri uyu mwaka

Nkuko kandi Queen Cha yakomeje abidutangariza akaba yadutangarije ko usibye ibikorwa bya Guma Guma muri uyu mwaka yihaye intego ko agomba kwegera abakunzi be aho bari hose kuko aribo akorera kandi ko ibitekerezo byabo aribyo bikomeza kugenda bimufasha nawe akabasha kubaha ibihangano biryoheye amatwi.

Queen Cha yatangaje itandukaniro azagaragaza muri uyu mwaka

Mu gusoza Queen Cha akaba yasoje ashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo atorerwe kuba mu bahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Guma Guma ndetse iyo bamuhaye ikizere nkicyi nawe bimwongerera imbaraga zo gukora kuko aba abona ko ibyo akora hari ababiha agaciro gakomeye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU