Umuhanzikazi utajya wambara ikariso, Zodwa Rebecca Libram wiyise Zodwa Wabantu yirukanywe igitaraganya mu gihugu cya Zambia ubwo yasesekaraga mu mujyi wa Lusaka agiye kuhakorera igitaramo.

Zodwa Wabantu ukomoka muri Africa y’Epfo azwiho kuba atajya yambara ikariso mu gihe agiye gutaramira ahantu runaka, ndetse rimwe na rimwe yagiye afotorwa yicaye nabi imyanya y’ibanga ye igaragara.

Umuhanzikazi utajya wambara ikariso yahawe akato muri Zambia
Zodwa Wabantu utajya yambara ikariso aherutse kwirukanwa muri Zambia

Mu mpera z’icyumweru gishize, Zodwa Wabantu yirukanywe igitaraganya mu gihugu cya Zambia aho yagombaga gutaramira mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2018.

Impamvu Zodwa yirukanywe ngo byari kwirinda ko “yica umuco n’indangagaciro ziranga iki gihugu,” Leta ya Zambia yafashe umwanzuro wo kumuhambiriza nka bumwe mu buryo bwo gukumira abantu bafite umuco n’imyitwarire bitanoze.

Umuhanzikazi utajya wambara ikariso yahawe akato muri Zambia
Zodwa yabaye icyamamare kubwo kutambara ikariso
Umuhanzikazi utajya wambara ikariso yahawe akato muri Zambia
Hari igihe yicara nabi, imyanya y’ibanga ye ikagaragara
Umuhanzikazi utajya wambara ikariso yahawe akato muri Zambia
Zodwa akunda gushyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU