Umukinnyi ukomeye mu karere k’Africa y’iburasirazuba, Nizigiyimana Abdoul Karim “Mackenzie” wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutuyimana Usanase Nadjima bitegura kurushinga.

Nizigiyimana amaze igihe kirenga umwaka n’Igice akundana na Nadjima ndetse banafitanye umwana w’umuhungu.

Nizigiyimana Abdoul Karim “Mackenzie” yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutuyimana Usanase Nadjima bitegura kurushinga
Nizigiyimana Abdoul Karim “Mackenzie” yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutuyimana Usanase Nadjima bitegura kurushinga

Makenzie wigeze gukina mu ikipe ya Rayon Sports ndetse aza kujya gukina muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahria yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Nadjima, bashimangira kuzabana akaramata.

Uyu Nadjima Usanase benshi bamumenye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zo mu Rwanda, zirimo ‘Ndamuhamagara’, Uncle Austin yafatanyije na Tom Close, Si ibyo gusa kandi kuko byigeze kumenyekana ko akundana n’umuhanzi ukomeye wo mu Burundi ‘Big Fizzo’ ariko biza kurangira yegukanywe na Makenzi.

Biteganyijwe ko Mackenzie azasaba, akanakwa Mutuyimana Nadjma ku wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018, Saa yine mu muhango uzabera kuri Centre Recreative Kagarama (Kicukiro) ari na ho abatumiwe bazakirirwa saa kumi n’imwe.

Makenzie na Nadjima bazakora ubukwe tariki 24 Werurwe 2018
Makenzie na Nadjima bazakora ubukwe tariki 24 Werurwe 2018
Makenzi asinyira kuzabana na Nadjima akaramata
Makenzi asinyira kuzabana na Nadjima akaramata
Aba bombi bafitanye umwana w'umuhungu
Aba bombi bafitanye umwana w’umuhungu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU