Umukobwa utagira igitsina witwa Rebekah Knight ukomoka muri Ireland, ubwo  yagezaga ku myaka 18 atarajya mu mihango nk’abandi bakobwa, yabajije mama we icyo yakora, niko kumugira inama yo kujya kwa muganga aho basanze nta gitsina afite.

Umukobwa utagira igitsina yatangaje agahinda bimutera

Nyuma yo kuva kwa muganga, Rebekah Knight yavuze ko yababajwe bikomeye no kumva iyi nkuru ibabaje dore ko yahoze yifuza kubyara umwana nk’abandi bakobwa gusa atangaza ko yifuza ko yazakoresha uburyo bwo guhuza intanga cyangwa gushaka umwana ku ruhande akamurera.

Umukobwa utagira igitsina yatangaje agahinda bimutera



Uretse kuba uyu mukobwa yaravutse nta gitsina nta na nyababyeyi agira ariko ibi byose ngo ntibyamubujije gutangaza ko yifuza kuzagira umuhungu bakundana nubwo bigoye kubera iki kibazo afite.

Umukobwa utagira igitsina yatangaje agahinda bimutera

Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kivuga ko ubwo Rebekah yari afite imyaka 25, yanditse igitabo kivuga kuri ubu burwayi yavukanye ndetse agerageza kugisakaza hirya no hino ku isi, kugirango umukobwa utagira igitsina wundi uwo ari we wese abe yamenya uko yabyitwaramo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU