Umukobwa witwa Misker Kassahun ukomoka mu gihugu cya Ethiopia yegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen 2018 ahigitse abandi 13 bari bahanganye, barimo n’umunyarwandakazi Muthoni Fiona Naringwa aherutse gukora impanuka .

Iri rushanwa rya Miss Africa Beauty Queen 2018 ryitabiriwe n’abakobwa baturutse mu bihugu binyuranye gusa abageze mu cyiciro cya nyuma ni abaturutse mu bihugu birimo: Nigeria, South Africa, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Rwanda, Gambia na Mali

Ibirori byo kwambika ikamba Miss Africa Beauty Queen 2018 byabereye i Lagos ho muri Nigeria muri Hoteli yitwa Oriental Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe 2018.

Misker Kassahun ukomoka mu gihugu cya Ethiopia niwe yegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen 2018
Misker Kassahun ukomoka mu gihugu cya Ethiopia niwe yegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen 2018

Intego nyamukuru y’iri rushanwa ni ukurushaho gusakaza ubumwe, amahoro n’urukundo mu banyafurika. Umunyarwandakazi Muthoni Fiona Naringwa wari waserukiye u Rwanda yakoze impanuka akigera muri Nigeria avunika ukuguru, bituma atabasha guhatana n’ubwo yari ari ahabereye ibi birori.

Miss Mutoni Fiona yasezeye mu marushanwa ya Miss Beaty Queen
Miss Muthoni Fiona Naringwa wari waserukiye u Rwanda yakoze impanuka akigera muri Nigeria

Miss Mutoni Fiona yasezeye mu marushanwa ya Miss Beauty Queen

Ubwo ibirori nyamukuru byari birimo kuva, abagize akanama nkemurampaka bavuye kwiherera, bagaruka batangaza ko uwitwa Misker Kassahun ukomoka mu gihugu cya Ethiopia ariwe wegukanye ikamba nyamukuru ahize abo bari bahatanye bose.

Uyu mukobwa wegukanye iri kamba asanzwe ari umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza ya St. Paul’s Hospital Millennium Medical College, akaba yaranahagarariye Ethiopia muri Miss Supranational 2016.

Uyu mukobwa wegukanye iri kamba asanzwe ari umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza
Uyu mukobwa wegukanye iri kamba asanzwe ari umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU