Umuhanzikazi Oda Paccy aragira inama umunyarwandakazi wese ukibyiruka, cyane cyane abakobwa bose bakiri amasugi, gukomeza kwifata bakikomeraho, kubera ko abakobwa b’amasugi bagira agaciro imbere y’abagabo.

Umunyarwandakazi wese ukibyiruka akwiye kurangwa n'ubusugi

Oda Paccy umukobwa umaze gukura bitari cyane, ubu yatangiye kugira inama abakobwa bakiri bato afata nka barumuna be kwifata bagamoze kuba amasugi.

Ni mu kiganiro Oda Paccy yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, nibwo yabazwaga ibijyanye no kuba isugi ku gitsina gore, amaze avuga ko abakobwa bari kubyiruka bagakwiye gukomera ku busugi bwabo kuko ngo aribwo bagira agaciro cyane.

Umunyarwandakazi wese ukibyiruka akwiye kurangwa n'ubusugi

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko n’ubundi umukobwa w’umunyarwandakaziyagakwiye kurangwa n’ubusugi kuko ngo, ari ikimenyetso kerekana umukobwa udasamara. Yabivuze agira ati: “numva ubusugi hari icyo bumaze kuko na kera uwabaga ari isugi yafatwaga nk’intangarugero. N’ubu akenshi umukobwa ukiri isugi afatwa nk’udasamara.”

Umunyarwandakazi wese ukibyiruka akwiye kurangwa n'ubusugi

Paccy yakomeje avuga no kumigenzo yakorwaga n’abanyarwanda bakera yitwa guca imyeyo, maze avuga ubundi mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda nabyo byagakwiye kuzajya bikorwa, kuko ngo hari impamvu biba byarabayeho ndetse nakamaro kabyo kakaba gahari ku bakobwa baba bitegura gushaka abagabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU