Umusore n’inkumi bo muri Thailand bakoze agashya basambanira ku karubanda ku manywa y’ihangu ubwo bari ku mucanga ku mazi aho bari basohokeye. Abari hafi yabo babafashe amafoto n’amashusho bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga none bombi basabiwe gufungwa mu gihe bafashwe.

Bafashwe amashusho basambanira ku karubanda

Uyu musore n’inkumi ye batamenyekanye amazina, bakoze iki gikorwa cyafashwe nk’amahano ku Cyumweru tariki ya 11 Werurwe mu masaha ya saa mbiri z’ igitondo, ubwo bari basohokeye ku mazi mu gace ka Pattaya muri Thailand.

The Mirror dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu musore n’iyi nkumi bari batuje ubwo bari muri iki gikorwa ku buryo batari bitaye na gato ku bantu babarebaga cyangwa ababafotoraga kuko bakoze ibyabo batuje kugeza basoje.


Polisi yo muri Thailand yatangaje ko aba bombi atari abanyagihugu ko ahubwo ari ba mukerarugendo bari baje kwitemberera no kureba ibyiza nyaburanga byo muri iki gihugu.Gusa n’ubwo batarafatwa ngo baracyari gushakishwa hifashishijwe amashusho bafashwe.

Bafashwe amashusho basambanira ku karubanda

Polisi kandi yanavuze ko impamvu uyu musore n’inkumi ye bagomba gukurikiranwa bakanafungwa ari uko bakoreye ibiteye isoni mu maso y’abantu banarimo abanyamahanga bari batembereye ku mucanga, ku buryo byanasize isura mbi iki gihugu.

Ababonye uyu musore n’iyi nkumi muri iki gikorwa batangarije The Mirror ko ibyo bakoraga bashobora kuba barabitewe n’ubusinzi ngo kuko nta muntu muzima wabitinyuka.

INDI NKURU WASOMA:

Akumiro! Yafashwe arimo kwikinisha muri bus

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU