Umusore Steven Kizza wo muri  Uganda, yarohamye ubwo yajyanaga n’inshuti ze kuryosha hafi y’isumo mu gihe bivugwa ko yari arimo kubura amezi make ngo akore ubukwe bw’isezerano n’uwo yari yarahisemo ko yamubera umugore w’ibihe byose.

Umusore yarohamye mu mugezi ahita apfa

Urugendo uyu musore yagiriyemo amakuba yo kubura ubuzima yishwe n’amazi atemba, rwari rwateguwe n’ikigo bakoreraga Innovation for Poverty Action, Uganda,ubwo yarohamaga bagenzi be babifashe nk’imikino nkaho ari kwinezeza ariko bibiutse ibitereko basheshe kuko bibutse ko ashobora kuba yarohamye yamaze gushiramo umwuka.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru, yanditse ko yabanje kwicara ku nkengero z’umugezi yifotozanya n’abagenzi be akoza amaguru mu mazi, ariko kubera umuvuduko amazi yari afite arimo gutemba yaje kumutwara kubera uburyo byatunguranye abo bari kumwe bumva ko ashobora kuba arimo kwishimisha.

Bari mu bikorwa bitandukanye bari bagiriye mu rugendo rwateguwe n’ikigo kirwanya ubukene n’inzara, bakibivamo nibwo bahisemo guhitabajya gutembereraa hafi y’isumo bakaba nza kurya ubuzima nk’uko abenshi dusanzwe tubyita.

Umusore yarohamye mu mugezi ahita apfa

Steven Kizza Yitabye Imana abura amezi make ngo akore ubukwe

Uyu musore yitabye Imana asize umwari wateganyaga kumubera uugore kuko bateganyaga kurushinga ku mugaragaro muri Kanama uyu mwaka gusa ibyari ibyishimo byavuyemo umubabaro haba ku nshuti ze batemberanaga ndetse m’umukunzi we.

Steven Kizza ni umwe mu bayobozi b’ishyaka NRM riri kubutegetsi muri Uganda ndetse yari n’umuyobozi ukomeye mu idini Katolika, mu mapalowasi yo muri Uganda, yize muru kaminuza ya Royal University akaba yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Werurwe 2018 azize kurohama mu mazi .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU