Mukeshimana Seraphine umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko Maison de Jeune Kimisagara , hari byinshi yatangaje ku rubyiruko anavuga byinshi mu byo bateganya gukora bifitiye urubyiruko akamaro.

Umuyobozi wa Maison de Jeune Kimisagara Madame Mukeshimana Seraphine, mu kiganiro yagiranye na Touch Rwanda.com yavuze ko hari byinshi bapangira urubyiruko rwose rukorera muri iki kigo.

ku munsi w’ejo hashije kuwa kane, nibwo madame Mukeshimana yavugaga ko nta kibazo ntamba bafite kugeza ubu, aho ashimira Minisiteri y’urubyiruko yabafashije ikbaha ibyo bakeneye byose, dore avuga ko bazanye gahunda nshya yo kwigisha abana mudasobwa ndetse bakanongera ibibuga n’inyubako zitandukanye kandi zihagije.

Kubw’iyo mpamvu rero madame Mukeshimana yavuze ko kumpera z’uku kwezi taliki ya 30/03 bazatangiza amarushanwa y’umupira w’amaguru azageza taliki ya 05/04, aho nyuma yaho guhera taliki ya 07/04 bazajya bakoresha ibiganiro bijyanye n’ibihe tuzaba turimo by’icyunamo.

Mukeshimana Seraphine yasoje avuga ko asaba Minisiteri y’Urubyiruko gukomeza kubaba hafi, aho avuga ko byaba byiza kurushaho ibaye ibategurira amahugurwa mu rwego rwo gukomeza gufasha urubyiruko muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU