Umwarimu wo mu gihugu cya Ghana wafotowe arimo kwigisha abanyeshuri isomo ry’ ikoranabuhanga atagira mudasobwa n’ imwe yamamaye binyuze ku mbuga nkoranya mbaga, sosiyete ya Microsoft imwemerera ko igiye kumwoherereza mudasobwa nshya.

Umwarimu wafotowe arimo kwigisha abanyeshuri isomo ry’ ikoranabuhanga atagira mudasobwa

Uyu mugabo w’ ahita Kumasi muri Ghana akoresha ingwa n’ ikibaho byonyine mu kwigisha isomo rya ICT, agashushanya ku kibaho ibishushanyo bigaragaza uko gahunda za mudasobwa nka Microsoft zikoreshwa.

Uyu mugabo yashyize kuri facebook ubutumwa buherekejwe n’ amafoto aho yagize ati “Kwigisha ICT muri Ghana birasekeje”

Nyuma y’ uko aya mafoto yari amaze gusakara ku mbugankoranyambaga zitandukanye Sosiyete ya Microsoft yasezeranyije uyu mugabo ko izamugurira mudasobwa nshya.

Uyu mugabo witwa Owura Kwadwo yarongeye yandikaho ati “Nkunda abanyeshuri banjye ngomba gukora ibishoboka byose ku buryo bumva icyo ndimo kubigisha.”

Kwadwo wafotowe arimo kwigisha avuga ko ikigo yigishaho nta mudasobwa n’ imwe kigira kuva muri 2011, nyamara ngo n’ ubwo bimeze gutyo isomo rya ICT abanyeshuri bararibazwa mu kizami.



Ibi byatumye hari abibuka ubuzima banyuzemo barimo uwitwa Gbénga Sèsan wagize ati “Uyu mwarimu anyibukije ukuntu kera twigaga mudasobwa batwereka Keyboard na mudasobwa zifotoje ku gipapuro”

Mwarimu Kwadwo wafotowe arimo kwigisha avuga ko atari ubwa mbere yari ashushanyije mudasobwa na Microsoft ku kibaho, avuga ko asanzwe afata amafoto akayashyira kuri facebook ndetse ngo anakunze gushyiraho ubutumwa butandukanye, kuba ubutumwa yashyizeho mu kwezi kwa Gashyantare bwamugize icyamamare ndetse bukaba bugiye no kumuhesha mu dasobwa n’ ibikoresho bindi bivuye muri Microsoft byamutunguye.

Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 nibwo rwiyemezamirimo Rebecca Enonchong yashyize ku rubuga rwe rwa twitter agaragairiza Microsoft ko uyu mugabo akwiye guhabwa mudasobwa ikamufasha kwigisha Isomo rya ICT.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU