Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Manzi James(Humble Jizzo) na Nshimiyimana Muhamed(Nizzo Kabossi) bashyize hanze indirimbo yitwa Kigali Love izitirirwa Album yabo ya Karindwi(7).

Urban Boyz n’itsinda rifite ibigwi bidasanzwe mu muziki wo mu karere k’Africa y’iburasirazuba, rikaba ryaranegukanye igihembo gikomeye muri muzika nyarwanda(Primus Guma Guma Super Star 6).

Mu minsi ishize nibwo Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko Urban Boyz bari mu myiteguro yo kumurika Album yabo nshyashya ya 7 yitwa “Kigali Love” bateganya kuzashyira hanze mu mpera z’umwaka wa 2018.

Iyi ndirimbo ya Urban Boyz niyo izitirirwa Album yabo bateganya kumurika mu mpera z'uyu mwaka
Iyi ndirimbo ya Urban Boyz niyo izitirirwa Album yabo bateganya kumurika mu mpera z’uyu mwaka

Nyuma yuko Humble Jizzo avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari yarajyanye n’umukunzi we kwibaruka umwana wabo w’imfura, Kuri ubu yahise ahuza imbaraga na Nizzo maze bashyira hanze indirimbo yitwa “Kigali Love” basize bakoranye mbere yo kugenda.

Muri iyi ndirimbo yitwa “Kigali Love”, Urban Boyz baririmbamo ibyiza by’umujyi wa Kigali, aho bashimangira ko Kigali ifite abakobwa beza bihariye utapfa gusanga ahandi, ngo n’abanyamahanga ubwabo bararebye babura icyo barenzaho

Urban Boyz bashyize hanze indirimbo yitwa "Kigali Love" ivuga uburyo Kigali ifite abari beza cyane
Urban Boyz bashyize hanze indirimbo yitwa “Kigali Love” ivuga uburyo Kigali ifite abari beza cyane

KANDA HANO WUMVE KIGALI LOVE YA URBAN BOYZ

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU