Urubuga rwa Snapchat rwasabye imbabazi umuhanzikazi Rihanna n’umuhanzi Chris Brown nyuma yo gusohora itangazo ririmo amagambo mabi yibasira aba bahanzi bombi.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze SnapChat yabazaga abayikurikira icyo bakora basabwe guhitamo gukubita urushyi Rihanna cyangwa gutera ingumi Chris Brown.

Rihanna akibona iri tangazo byamurakaje cyane abinyujije mu butumwa burebure avuga ko SnapChat itari ikwiye gukora ibyo kuko bisa no kwibasira abagore anavuga ko anatekereza ko urwo rubuga runazi neza ko ruri mu mbuga adakunda bityo rutari rukwiye kumukoresha mu matangazo yarwo.

Umuvugizi w’uru rubuga Mashable mu kwisegura no gusaba imbabazi Rihanna na Chris Brown yavuze ko banakundanaga bakaza kugira ibibazo birimo no kurwana byatumye batandukana mu mwaka wa 2009, yavuze ko iryo tangazo ryasohotse batabishaka bityo aba bahanzi bakwiye kubabarira.

Yagize ati: “Itangazo ryarasuzumwe ariko ryagiye hanze mu buryo bw’amafuti kuko rinyuranyije n’imirongo ngenderwaho yacu yo kwamamaza. Ako kanya twahise turikuraho mu cyumweru gishize tukimara kubibona. Turasaba imbabazi ku bw’ibyabaye.”

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2018, Uru rubuga rwa Snapchat rwataye agaciro ku isoko ry’Imari n’imigabane ku kigero cya 6,1%, angana na miliyari 1,3 z’amadorali ya Amerika nyuma yo kwibasirwa n’umunyamideli Kylie Jenner wavuze ko rudakora neza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiiter.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU