Iby’urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber byongeye gusubira i rudubi nyuma y’igihe gito basublukuye umubano wabo aho kuri ubu aba bombi bivugwa ko urukundo rwabo rwahagaze by’igihe kitazwi.

Urukundo rwa Justin Bieber na Selena Gomez rwongeye ruzamo akaruhuko

Justin Bieber na Selena Gomez binjiye mu rukundo kuva mu mwaka wa 2011 baza gutandukana muri 2014 ndetse bongera gusubirana nanone mu mwaka wa 2017 ibatarakiriwe neza n’abantu batandukanye barimo n’imiryango yabo, ariko bo bakemeza ko basanze bararemewe kubana.

Nyuma yo gusubirana kwabo mu mwaka ushize, aba bombi bakomeje kugaragaza ko urukundo rubarimo rukomeye ariko ubu bamaze gufata umwanzuro wo kuba bahagaritse urukundo rwabo by’igihe kitaramenyekana (love break) nk’uko umwe mu nshuti zabo yabitangarije E!Online.S

Urukundo rwa Justin Bieber na Selena Gomez rwongeye ruzamo akaruhuko

Yagize ati:”Mu minsi ishize bagiye bagirana utubazo dutandukanye ndetse baza no gushwana bituma bahitamo kuba bahagaritse gukundana. Gusa bakomeje kuvugana kandi bahamya ko amarangamutima bafitanye atigeze ahinduka ahubwo ko bari mu karuhuko.Bazongera basubirane nta kabuza. Ntabwo rwose bafite gahunda yo gushakira ahandi ahubwo bashakaga igihe batari kumwe. Selena na Justin babangamiwe bikomeye n’igitutu baterwaga n’urukundo rwabo muri rubanda. Ku rundi ruhande nyina wa Selena na we utarishimiye gusubirana kwabo yakomeje kubabera imbogambizi itoroshye.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU