Hariho bamwe mu baririmbyi bagize amahirwe yo kwamamara cyane mu gihugu cy’u Rwanda bagera ku ntera ishimishije k’uburyo buri wese yashimangiraga ko aribo bazaheka umuziki, gusa baje kwitura hasi bitungura benshi.

Burya ibintu birangiza abantu ni byinshi, hariho bamwe wumva ngo bagiye mu biyobyabwenge birangira bibagize imbata yabo(Muri iyi minsi benshi babyita Kuyoyoma), hakabaho n’abazahajwe n’ubukene bubabuza Gukora Umuziki uko bikwiye.

Hari abahanzi bamwe na bamwe bagiye babona amahirwe akomeye mu Muziki, bagakora indirimbo zikamamara, bamwe bakanatwara ibihembo bikomeye mu Rwanda, gusa iyo urebye aho bahagaze ku munsi wa none urumirwa.

Muri iyi nkuru, Twabateguriye Urutonde rwa bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye babona amahirwe mu muziki bakayapfusha ubusa

Gisa Cy’Inganzo

Gisa n’umunyempano wari ufite izina rikomeye mu muziki, gusa yaje kuba Imbata y’ibiyobyabwenge(Arayoyoma), kuri ubu afungiye I Mageragere.

Image result for gisa cyinganzo touchrwanda

Jay Polly

Tuyishime Joshua wanatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star IV ari mu bahanzi bagiye babona amahirwe akomeye mu muziki ariko bakayapfusa ubusa, Bikaba ari nabo byamusubije Inyuma cyane.

Image result for Jay Polly Touchrwanda
Kubera Umwaku, Indirimbo yari kuzakorana na Davido nayo yaranze

Green P

Rukundo Elia wamenyekanye nka Green P muri Muzika ari mu bahanzi bamaze kwibagirana mu ruhando rw’Imyidagaduro. Uyu musore uvukana na The Ben nawe yamaze kujya mu biyobyabwenge bimubuza Gukora Umuziki.

Image result for Green P Touchrwanda

Diplomate

Diplomate Nuur Fasassi wari ufite igikundirio mu muziki nawe amaze gusa nkuwabuze mu muziki dore ko n’ibikorwa bye byasubiye Rudubi, ndetse n’abashoramari banyuranye bakagenda bahagarika imikoranire yabo nawe.

Image result for Diplomate Touchrwanda

Fireman

Uwimana Francis uzwi muri Muzika nka Fireman ari mu bigize kugira izina rikomeye cyane muri Hip Hop Nyarwanda, yagiye asinyishwa mu ma Label anyuranye gusa kuri ubu bisa nkibyamunaniye ndetse n’abakunzi be birirwa bamurangisha kuko ntibakimubona.

Image result for Fireman Touchrwanda

TNP

TNP n’itsinda ryari rigizwe n’abasore babiri aribo Paccy na Tracy ndetse bigeze no kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Aba basore baje gutandukana ku mpamvu zidafututse bahita baburirwa irengero mu muziki, kuri ubu Paccy yinjiye mu itangazamakuru naho Tracy we ntawuzi ibye.

Image result for TNP Touchrwanda

Allioni

Amahirwe ya mbere Allioni yari afite nuko ari umukobwa kandi bimaze kumenyerwa ko umukobwa wese winjiye mu muziki, iyo abashije kwitwara neza atera imbere. Allioni yitabiriye Guma Guma ya 6 kuva ubwo ahita abura burundu.

Buzindu Allioni
Buzindu Allioni yari afite amahirwe yo kwamamara cyane muri Muzika gusa byarangiye aburiwe irengero

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU