Nyuma yo kubagezaho uburyo amakipe yo ku mugabane w’iburayi arushanwa mu bukungu, kuri ubu twabateguriye urutonde rw’amakipe akize cyane ku mugabane w’Africa kurusha ayandi

Al Ahly yo muri Egypt iyoboye urutonde rw'amakipe akize cyane kurusha ayandi muri Africa
Al Ahly yo muri Egypt iyoboye urutonde rw’amakipe akize cyane kurusha ayandi muri Africa

Kugira ngo ikipe igire imitungo ifatika biterwa n’impamvu zinyuranye zirimo nk’umubare w’ibikombe mpuzamahanga iba yaratwaye, Abaterankunga ikorana nayo n’ibindi byinshi.

Ngaya amakipe akize cyane kurusha ayandi ku mugabane w’Africa mu mwaka wa 2018

6. Zamalek FC – €10.3 Million

Zamalek yo mu gihugu cya Egypt iri ku mwanya wa Gatandatu mu makipe akize cyane ku mugabane w’Africa. Iyi kipe yashinzwe muwi 1911 itangira yitwa Qasr El-Neel Club gusa mu mwaka w’I 1913 umwami Farouk yayihinduriye izina ayita Zamalek SC.

Image result for Zamalek FC

5. Mamelodi Sundowns – €10.35 Million

Ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’epfo mu mujyi wa Pretoria iza ku mwanya 5 mu makipe akize cyane muri Africa, ibi ikaba ibikesha amarushanwa akomeye yagiye yitabira arimo nka “Continental Super Cup in 2017” n’ayandi anyuranye.

Maledoli Sundowns kandi niyo kipe iherutse gusezerera Rayon Sport yo mu Rwanda mu mikino ny’Africa(CAF Confederation Cup).

Image result for Mamelodi Sundowns

4. Kaizer Chiefs FC- €10.48 Million

Kaizer Chiefs nayo n’ikipe ikomeye yo muri Africa y’epfo, ikaba iri no mu makipe akunzwe cyane muri iki gihugu.

Iyi nayo iza ku mwanya wa kane mu makipe akize cyane muri Africa aho itunze agera kuri Miliyoni 10.48 z’amayero.

Image result for Kaizer Chiefs FC

3. Club Africain FC- €11.80 Million

Club Africain yo mu gihugu cya Tunisia iza ku mwanya wa Gatatu mu makipe akize cyane ku mugabane w’Africa aho itunze Miliyoni 11.80 z’amayero.

Iyi kipe yashinzwe ahagana mu mwaka w’I 1920 imaze gutwara ibikombe byo mu gihugu inshuro zirenga 11.

Image result for Club Africain FC

2. Esperance Sportive de Tunis- €12.75 Million

Esperance Sportive de Tunis yashinzwe muw’I 1919, ikaba ifite Ikibuga cyayo bita “Stade El Menzah.” Iyi kipe imaze kubaka ibigwi by’akataraboneka mu mateka ya Ruhago nyafurica ni nyuma yo kwegukana ibikombe birimo birimo CAF Champions League(Inshuro ebyiri :1994-2011), Africa Cup Winners Cup, CAF Super Cup na CAF Cup mu rwego mpuzamigabane.

Image result for Esperance Sportive de Tunis

  1. Al Ahly Sporting Club – €19.25 Million

Iyi kipe ikomoka mu gihugu cya Egypt yashinzwe ahagana muw’I 1907 ikaba yaratangijwe n’abana b’abanyeshuri bari bafite intumbero yo kurwanya ubukoroni, Kuri ubu ifite ikibuga cyayo bita “Cairo International Stadium” gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 75, 000.”

Al Ahly imaze kwibikaho ibikombe bikomeye birimo nka CAF Champions League trophies(inshuro 8), CAF Confederation Cups(Inshuro 1), CAF Super Cups(Inshuro 6), n’ibikombe bine(4) bya African Cup, Ahagana mu mwaka 2006 iyi kipe yahawe umudari wa Bronze mu mikino y’igikombe cy’Isi(FIFA Club World Cup).

Si ibyo gusa kandi kuko ishyirahamwe rishinzwe ruhago muri Africa ryagize Al Ahly ikipe y’ikinyejana muw’I 2000 “African Club of the Century.”

Al Ahly yo muri Egypt iyoboye urutonde rw'amakipe akize cyane kurusha ayandi muri Africa
Al Ahly yo muri Egypt iyoboye urutonde rw’amakipe akize cyane kurusha ayandi muri Africa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU