Mu gihe hashize igihe gito Radio Mowzey yitabye Imana, kuri ubu umusore Weasel baririmbanaga mu itsinda yakoze amashusho agaraga yagiye kunamira imva ye, bitungura benshi abandi bibasubiza mu gahinda gakomeye.

Weasel yakoze amashusho yagiye kunamira imva ya nyakwigendera Mowzey Radio

Mu mashusho y’indirimbo nshya ya Weasel yise ‘Tokyayitaba’, agaragaramo yaguze inzoga z’abantu babiri ndetse yicaye no mu ntebe imwe iya kabiri irimo Ifoto ya Radio, hasi hateretse amacupa abiri rimwe rimwe kuri buri ntebe. Weasel ngo impamvu nyamukuru yakoze aya mashusho ni ugukomeza kugaragaza agaciro yahaga Radio bahoze baririmbana mu itsinda rya GoodLyfe.

Weasel yakoze amashusho yagiye kunamira imva ya nyakwigendera Mowzey Radio

Iyi ndirimbo nshya ya Weasel yise ‘Tokyayitaba’, iririmbwe muri Luganda ikaba ikubiyemo amagambo yo guha icyubahiro no kunamira Mowzey Radio witabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018.

Aya mashusho yiyi ndrimbo yayafatiye mu gace ka Busabala aho yashyize ibuye ryanditseho amazina ya Mowzey Radio n’igihe yapfiriye, mu rwego rwo kugirango ajye ahora amwibuka. Amashusho  y’iyi ndirimbo yatunganijwe na  producer  Darlington. Ikinyamakuru ChimpReports dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi ndirimbo izasohoka mu minsi mike iri imbere.

Weasel yakoze amashusho yagiye kunamira imva ya nyakwigendera Mowzey Radio

Mowzey yashyinguwe kuwa 1 Gashyantare 2018 mu gace akomokamo ka Nakawuka gaherereye i Entebbe mu murwa mukuru Kampala.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU