Umukobwa witwa Maarib w’imyaka 16 yahatiwe gushyingirwa ngo abane n’umugabo wari buhe iwabo akayabo k’amafaranga, maze abyanze ababyeyi bamutwikisha amavuta nk’igihano kimukwiriye.

Umukobwa yahatiwe gushingirwa yanze bamutwikisha Amavuta
Abdulah Fahmi Al Hishmawi na Hamidiyah Sabah Al Hishmawi ababyeyi ba Maarib Al Hishmawi batawe muri yombi kubera kumuhohotera

Ni amahano yakozwe n’umuryango wuwitwa Abdulah Fahmi Al Hishmawi n’umugore we Hamdiyah Sabah Al Hishmawi bakubise ndetse bagatwikisha amavuta umwana wabo w’imyaka 16 wanze gushyingiranwa n’umukire w’imyaka 25 wabahaga akayabo k’ibihumbi 20 by’amadolari.

Umukobwa yahatiwe gushyingirwa yanze bamutwikisha Amavuta

Uyu mugabo n’umugore bimukiye muri USA bavuye muri Iraq,bahatirije uyu mwana wabo gushakana n’uyu mugabo kugira ngo babone aya madolari, abyanze baramutwika gusa amakuru y’ihohoterwa akimenyekana byatumye batabwa muri yombi na polisi na Polisi yo muri Texas.

Umukobwa yahatiwe gushyingirwa yanze bamutwikisha Amavuta

Nkuko Polisi yabitangaje ngo aba babyeyi gito bamaze iminsi bahohotera uyu mwana wabo kuko mbere yo kumumenaho amavuta ashyushye,babanje kumufungirana kugira ngo adatoroka byatumye ku ishuli yigagaho bamushakisha niko gutanga ikirego polisi isanga uyu mwana yarahohotewe bikomeye,bata muri yombi uyu mugabo n’umugore.

Umukobwa yahatiwe gushyingirwa yanze bamutwikisha Amavuta
Abdulah Fahmi Al Hishmawi watawe muri yombi kubera guhohotera umwana we

Uyu mwana w’umukobwa witwa Maarib Al Hishmawi avukana n’abandi bana 5 gusa bagiye kubaho nta babyeyi kubera amahano ya nyina na se.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU