Kate Bashabe, umunyarwandakazi uzwiho ibijyanye no kumurika imideli, kubwo kwifuza kujyana na Davido byatumye akubitwa bikomeye ubwo yashakaga  kwinjira mu modoka yatwaraga uyu musore Davido kungufu ashaka ko bajyana.

Kate Bashabe akomeje kugaya itangazamakuru

Ni nyuma yuko Davido wari uri mu Rwanda iki cyumweru gishizekuri ubu akaba yaramaze  gutaha akomeza ingendo ze z’ibitaramo akomeje gukorera ku mugabane wa Afurika, umunyamideli Kate Kashabe yaje kwifuza kujyana nawe, maze ashaka kwinjira mu modoka yatwaraga uyu musore ubwo yari agiye gusubira ku kibuga cy’indege maze ngo akomeze ingendo ze.

Kate Bashabe akomeje kugaya itangazamakuru

Amakuru dukesha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, rwagiye rugaragaza aka videwo k’uyu mukobwa ashaka kwinjira mu modoka yatwaraga davido maze abashinzwe kurinda uyu musore bagakubita uyu mukobwa Kate.

Uyu mukobwa amaze kubona ko atatanze ishusho nziza ku bantu bamukurikira, yahise yandika amagambo atari meza yibasira abakunzi be ndetse n’itangazamakuru muri rusange avuga ko itangazamakuru ryamuvuze nabi mu binyoma.

Kate Bashabe akomeje kugaya itangazamakuru

Nyamara uyu Kate Bashabe we ntiyigeze agira icyo atangaza kubyabaye, ahubwo yibanze mu gutuka itangazamakuru nyarwanda arishinja kudafataneza ibyamamare nyarwanda. Kate niwe wenyine gusa waba uzi icyo yaziraga nyuma yo kubuzwa kwinjira muri iyo modoka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU