Umwana w’umuhungu witwa Keelan Groves ukomoka mu mugi wa Fleetwood mu Bwongereza yasanzwe mu cyumba cye yiyahuye bitewe n’amategeko yari yarahawe n’ababyeyi be yo kubuzwa gukoresha telefoni mu masaha y’ijoro bikamubabaza.

Uyu mwana wavuzaga ingoma mu gace k’iwabo mu Bwongereza, yazabiranyijwe n’uburakari ubwo ababyeyi be bamubwiraga ko agomba kubaha telefoni mbere yo kuryama bakayimushyiriramo umuriro mu rwego rwo kumurinda kurangara nijoro ntasinzire,we ahitamo kwimanika mu cyumba cye.

Yiyahuye bitewe n'amategeko yahawe n'ababy

Papa w’uyu mwana yatangaje ko we na murumuna we bari bamaze imyaka 2 bubahiriza aya mabwiriza bari barabashyiriyeho yo kubasigira telefoni mu gihe bagiye kuryama gusa uyu Groves yatangiye kuyica ndetse akagera saa yine z’ijoro agikoresha telefoni bikaba ngombwa ko bamwibutsa byatumye ahitamo kwiyahura.

Yiyahuye bitewe n'amategeko yahawe n'ababy

Uyu mwana yiyahuye ku I taliki ya 18 z’uku kwezi mbere y’aho mama we yamusabye telefoni ubwo yari agiye kuryama akamubeshya ko yayisize ku ishuli, bikarangira yemeye ko yamubeshye ndetse akamusaba imbabazi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU