Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace mu muziki yashyize hanze indirimbo yitwa Obrigado ashimira buri umwe wese wamufashije mu rugendo rwa muziki .

Young Grace n’umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda, akaba aherutse no kubona amahirwe yo kujya guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8.

Young Grace aherutse kubona amahirwe yo kuzahatana mu irushanwa rya PGGSS8
Young Grace aherutse kubona amahirwe yo kuzahatana mu irushanwa rya PGGSS8

Kuri ubu, Uyu muraperikazi yashyize hanze indirimbo yitwa Obrigado yiganjemo ubutumwa bwo gushimira buri umwe wese wamubayeho hafi mu rugendo rwa Muzika, kuva yatangira gukora kugera aho ageze magingo aya.

Muri iyi ndirimbo, Young Grace avuga ko “Yavuye kure, bityo ngo agarutse aje gushimira buri wese wamufashije, abanyamakuru ngo bamufashije akiri urusoro ngo Ubu yabaye umwamikazi w’ikibuga arimo, Arashimira Ababyeyi bamufashije akabasha kurenga imipaka ndetse akaba ashimira n’Imana yamubaye hafi akabasha kwegukana ibihembo byose afite kuri ubu.”

Young Grace yakoze indirimbo yitwa "Obrigado" ashimira abamufashije mu muziki
Young Grace yakoze indirimbo yitwa “Obrigado” ashimira abamufashije mu muziki
Muri iyi ndirimbo, Young Grace ashimira Mama we by'umwihariko
Muri iyi ndirimbo, Young Grace ashimira Mama we by’umwihariko

KANDA HANO WUMVE OBRIGADO YA YOUNG GRACE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU