Umuramyi Yvan Driver yashyize hanze indirimbo y’Ishimwe ry’Imana kubw’ibikorwa yamukoreye atari abikwiye, ndetse aboneraho no guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye azakora muri uku kwezi.

Yvan Driver yashyize hanze indirimbo yitwa Mu Ruhame rw'Abantu yakoranye na Papy
Yvan Driver yashyize hanze indirimbo yitwa Mu Ruhame rw’Abantu yakoranye na Papy

Yvan D ubusanzwe witwa Gusengimana Yvan n’umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi abifashijwemo n’indirimbo ze nka Mwuka Wera, Aranzi Yesu, Niwowe n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, Yvan Driver afatanyije na Papy bakoranye indirimbo yitwa Mu Ruhame rw’abantu ivuga uburyo bazahora bashima Imana kubw’ibikorwa yabakoreye, ndetse akaba anashimangira ko umuntu wese Imana yatabaye yayishima yifashishije ino ndirimbo.

Yvan kandi yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko mu minsi iri imbere afite igitaramo gikomeye gusa ibijyanye n’ama Tariki naho kizabera azabitangaza vuba aha.

Muri uku kwezi, Yvan Driver ngo arimo gutegura igitaramo gikomeye
Muri uku kwezi, Yvan ngo arimo gutegura igitaramo gikomeye

Mu ruhame rw’abantu ya Yvan D yakozwe n’aba Producer bo muri Touch Entertainment (Evydecks na Trackslayer), ndetse amashusho yayo akaba azasohoka mu minsi iri imbere.

KANDA HANO WUMVE MU RUHAME RW’ABANTU YA YVAN DRIVER NA PAPY

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU