Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Yvan Driver yatangaje ko agiye kuzajya afashwa na Mariva usanzwe akora ama videwo nk’umujyanama we.

Yvan Driver yatangaje uburyo agiye kuzajya afashwa na Mariva

Yvan Driver wakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa “Aranzi Yesu” nyuma yuko yaramaze iminsi ashaka uburyo yazajya akora Videwo zicyeye akabibura, ubu noneho yatangaje ko ubu ntakibazo cya Videwo azongera kugira.

Yvan Driver yatangaje uburyo agiye kuzajya afashwa na Mariva

Uyu musore ukunze kumvikana cyane muri Gospel ikoze mu njyana ya Afrobeat, yatangaje ko kuva muri uku kwezi kwa 4 aribwo agiye kuba yatangira gukorerwa ama videwo na Mariva kuko ngo zimwe mu ndirimbo nshyashya afite ashaka ko zizakorwa nawe gusa.

Ubusanzwe Yvan Driver akorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, akaba akunda gukorerwa cyane cyane na Producer Evydecks.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU