Nyuma yo gutandukana n’umugabo we Diamond platinumz, Zari Hassan akomeje kugenda agira inama bamwe mu bantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze aho yabwiye abagabo ko bagomba gufata abagore babo nkuko bifuza ko abakobwa babo bafatwa n’abagabo babo.

umuhanzi wifuza kwegukana Zari yatangaje ibyo yiteguye gutanga kugira ngo amwegukane

Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook aho Zari yatangarije abagabo bose bafata abagore babo nabi ko bagakwiye gufata abagore babo uko bifuza ko abakobwa babo bafatwa n’abagabo babo.

Uyu mugore ukomeje kwigisha abantu ibijyanye n’urukundo, uko umugore n’umugabo we bagakwiye kubahana yavuze yitsa ku bagabo cyane ko yashinjaga Diamond amakosa avuga ko ariwe umubabaza. Mu mgambo yanditse ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati “Ni Umukobwa wundi muntu, mufate uko wifuza ko uwawe afatwa n’Umugabo we”

Yavuze ko Abagabo bagiye bamenya ko Abagore babo ari abakobwa babandi babyeyi, urukundo rwabo rwaba rwiza cyane.

Amagambo Zari yavuze yatumye bamwibasira
Mu gihe bamwe mu bafana be bari bari gukunda iyo nama ye abandi nabo bari bari kwandika bagira ibyo bamubazaho byerekeye na Diamond niba nawe yaba yaramufashe nk’Umugabo w’undi koko.

Umwe mu bafana be witwa Zack yamubajije niba nawe yaramenye ko Diamond ari umwana w’undi. Yagize ati“Na Diamond nawe yari umuhungu w’undi, none wamukoze ibiki?”

Bamwe bagiye bamushinja ku kuba ari kubogamira uruhande rumwe aho yavuze ku bagabo gusa ntagire icyo avuga ku bagore.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU