Zari Hassan akomeje kugaragaza ko adahugira mu byo gushaka amafaranga ko ahubwo ari n’umubyeyi nyawe ukurikirana imibereho ya buri munsi y’Abana be nkuko yabitangaje.

Zari yagaragaje ko adahugira mu byo gushaka amafaranga gusa ahubwo ko ari n’umubyeyi nyawe

Uyu mugore umaze iminsi atandukanye n’uwari umugabo we Diamond platinumz ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo agaragaza ko yitaye ku burere bw’umwana we Nillan yabyaranye na Diamond kandi ko adashaka ko ananirana akiri muto.

Mu magambo yanditse kuri instagram yavuze ko adashaka ko umwanawe akurana imico mibi ko azajya anamunyuzaho akanyafu mu gihe akiri mu maboko ye amurera.

Mu magambo yanditse mu cyongereza ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati“Mu gihe nkigufite mu maboko yanjye nzagukuramo imyitwarire mibi yose, ntiwihe kunzanaho iby’uburenganzira bw’Umwana n’ibya Leta byo kudakubita Abana, Niba ushaka kuba nka Museveni, Magufuli,na Ramaphoza nzagutwara nguhuze nabo bakubwire uko babigenjeje. Umunsi mwiza w’uburenganzira bwa muntu ku banyafurika y’epfo mwese.”

Zari yagaragaje ko adahugira mu byo gushaka amafaranga gusa ahubwo ko ari n’umubyeyi nyawe

Aya niyo magambo Zari yanditse ku rukuta rwe rwa instagram

Aya ni amagambo yagaragaje ko agiye guhagurukira uyu mwana we kugira ngo azavemo umuntu wingirakamaro aho kuba indashoboka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU