Nyuma yo gutandukana na Diamond, Zari yashyuhije imitwe y’abamukurikira ku mbuga nkoramyambaga avuga amagambo ajimije maze benshi batangira gucyeka ko yaba afite umukunzi wasimbuye Diamond abandi bayafata nk’inyigisho kuri Diamond.

Zari yahishuye ko afite umukunzi bifatwa ukundi

Nyuma y’iminsi itari mike Zari n’umuhanzi Diamond batandukanye, ibinyamakuru bigatangira gutangaza ko Diamond ashobora gushaka umugore amukuye muri bamwe mu bakunze gukururukana nawe.

Kuri ubu Zari nawe yongeye gushyushya umutwe abakunzi be ubwo yavugaga amagambo agararaza ko ashobora kuba afite umukunzi, undi mugabo yeguriye umutima we nyuma yo gutandukana na Daimond. Ni mu butumwa Zari yanyujije kuri Instagram ariko yirinda gutangaza izina ry’uwo mugabo.

Bidasubirwaho Zari yafashe icyemezo cyo gutandukana burundu na Diamond

Zari yagize ati Ni umukobwa w’undi mufate nk’uko wifuza ko undi mugabo yafata umukobwa wawe.”

Aya magambo ya Boss Lady yatumye benshi mu bamukurikira bavuga ko aya magambo agaragaza ko uyu mubyeyi w’abana batanu yaba afite undi mukunzi.

Ibi Zari abitangaje nyuma y’aho we ubwo yigeze gutangaza ko yumva atifuza gushaka undi mugabo bitewe n’uko yifuza kwirerera abana be gusa hari umuvugabutumwa wagaragaje ko yizufa kuba yashakana na Zari Hassan.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU