Umunyamideli Zari the Boss Lady wahoze ari umugore wa Diamond banabyaranye abana babiri yavuze ko agomba kuvana satani mu umwana wa Diamond w’umuhungu babyaranye witwa Nillan byananirana akamwirukana cyangwa yakumva bimubangamiye agahitamo aho kuba hagati ya Uganda, Tanzania na Afurika y’Epfo.

Zari yirirwa akubita umwana wa Diamond ngo ni ukumukuramo imyuka mibi

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko azajya akubita Nillan akamuvanamo imico mibi na satani mu gihe akimurera yakumva atakibishoboye akajya kuba muri Uganda, Tanzania cyangwa agashaka aho aba muri Afurika y’Epfo.

Zari yirirwa akubita umwana wa Diamond ngo ni ukumukuramo imyuka mibi

Yagize ati: “Mwana, mu gihe ukiri mu nsi y’igisenge cyanjye, uri munsi y’amategeko yanjye. Nzagukubita nkuvanemo imyuka mibi. Ntuzaze umbwira ngo reba ibyo Leta yavuze ku gukubita abana n’uburenganzira bwabo. Nushaka aho wajya hose haba perezida Museveni, Magufuli cyangwa Ramaphosa nzishimira kugutegera indege cyangwa nguhamagarire imodoka niba utazi aho bategera”.

Zari yirirwa akubita umwana wa Diamond ngo ni ukumukuramo imyuka mibi

Usibye abana babiri yabyaranye na Diamond, Zari asanzwe afite abandi bana batatu b’abahungu yabyaranye na Ivan Ssemwanga witabye Imana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU