Aba ni bamwe mu ba Nyampinga u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda bitewe n’ibikorwa bakoze byatumye bakundwa n’abanyarwanda batari bake kurusha abandi ba Miss rwagiye rugira.

1.MUTESI Aurore.

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda

Uyu ni nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 aho yagiyeho asimbuye Miss Bahati Grace ndetse nawe akaza gukurikirwa na Miss Akiwacu Colombe.

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda

Amwe mu mateka rero yaranze uyu mukobwa twabibutsa, nuko yaranzwe n’ibikorwa byinshi kandi byiza aho twabibutsa ko uyu mukobwa yigeze kwishyura tike yo kujya kuvuza  Iranzi Ndahiro Issac nyuma yuko Minisiteri y’ubuzima yari yemereye uyu musore kujya kuvurizwa mu gihugu cy’u Buhinde, ariko umuryango w’uyu musore ukabura Tike yo kujya kumuvuriza aho mu Buhinde.

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda

Uyu mukobwa rero nyumayo kubona ko umuryango Iranzi Ndahiro udafite ubushobozi, we yahise yemera kwishyura iyo tike kugirango aramire amagara ya Iranzi.

2.MUTESI Jolly.

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda

Mutesi Jolly uyu akaba yarabaye Miss w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 aho yagiyeho asimbuye Miss wa 2015 ariwe Kundwa Doriane. Uyu mwari rero we yamamaye cyane kubera kuvugwa cyane mu binyamakuru bitandukanyea bya hano mu Rwanda, kandi akavugwa mu buryo butandukanye.

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda

Uyu mukobwa rero ikindi cyatumye yamamara cyane nuko ariwe mukobwa wambere w’umunyarwandakazi wagiye guhatanira irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi, aho yaserukiye urwanda muri Miss World yabereye I Washington Dc, ndetse akana kora igikorwa gikomeye cyo kwamamaza umuco nyarwanda aho yerekanye agaseke nka kimwe mu biranga umuco nyarwanda.

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda
yerekana agaseke mu rwego rwo kumurika umuco nyarwanda

Ikindi gikorwa cyakozwe na Miss Jolly nuko ariwe mukobwa wafashe igihe cye maze akifuza kumenya imiterere y’igihugu cye atuyemo, aho yigeze gufata igihe cyo kuzenguruka u Rwanda rwose.

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda

aba Miss 2 b’u Rwanda batazibagirana mu mateka y’abanyarwanda

Kugeza ubu abakobwa b’abanyarwanda bamaze gufata intera mu kwamamaza ubwiza bw’ abanyarwandakazi, ariko aba 2 nibo ikinyamakuru Touchrwanda.com cyakozeho ubushakashatsi maze bigaragara ko aribo bagiye barangwa n’ibikorwa bitandukanye kandi byubaka,  byasigaye mu mitwe ya banyarwanda ku buryo batazibagirana mu mateka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU