Muri Nigeria abageni bataye abagabo babo mu bukwe ubwo bari bagiye kwambikwa impeta maze bajya mu bizamini, aho bagiye bacyambaye imyenda y’ubukwe, barangije ibizamini byabo bagagaruka mu bukwe gusubukura aho bari bagejeje.

Abageni bataye abagabo babo mu bukwe-Amafoto

Aba bageni uko ari babiri ntibahiriwe ubwo amataliki y’ubukwe bwabo yahuriranaga n’italiki y’ibizamini byo mu mashuli yabo, biba ngombwa ko bafata icyemezo benshi bumvaga ko kitashoboka, bahitamo gusiga abagabo babo ahagombaga kubera ubukwe maze bajya kubanza gukora ibizamini.

Abageni bataye abagabo babo mu bukwe-Amafoto

Aba bakobwa babiri Dorcas na Deborah bigaga ibijyanye n’itumanaho muri kaminuza ya Benue State University iherereye ahitwa Makurdi, muri Nigeria, batunguye benshi barimo na bagenzi babo bakoranye ikizamini, kuko bari bazi ko batari bucyitabire, birangira baje bambaye imyenda y’ubukwe baragikora kugeza kirangiye.

Abageni bataye abagabo babo mu bukwe-Amafoto

Aba bakobwa bakoze ubukwe muri Week end ishize kuwa gatandatu taliki ya 07 Mata 2018, umunsi wari wahuriranye n’ibizamini byabo, niko kwanga gusubika ubukwe maze bajya mu bizamini, babirangije imihango y’ubukwe irakomeza, ibintu byashimishije abarimu babo cyane ndetse babafata nk’intangarugero.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU