Abahanzi bakomeye muri Afurika bategerejwe i Kigali aho bazafatanya n’abahanzi Nyarwanda gususurutsa abazitabira igikorwa kizahembwamo Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia.

Ellen Johnson Sirleaf

Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore wayoboye igihugu cyo muri Afurika, agiye gushyikirizwa igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cy’umwaka wa 2017 kubera imiyoborere myiza yagaragaje, kizatangwa mu nama izahuriza i Kigali bamwe mu bayobozi bakomeye kuri uyu mugabane, ku wa 27 Mata 2018.

Abahanzi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Umunya- Sénégal Youssou N’Dou n’umwe mu bahanzi bategerejwe i Kigali

Ni mu gikorwa kizamara iminsi itatu cyiswe Mo Ibrahim Governance Weekend ku wa 27-29 Mata 2018, kizitabirwa n’abayobozi bakomeye kuri uyu mugabane, kigasozwa n’inkera idasanzwe izasusurutswa n’ bahanzi bakomeye, ibyamamare mu njyana Nyafurika, Umunya- Sénégal, Youssou N’Dour, Itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya na Peter Okoye (wahoze muriP Square) wo muri Nigeria. Harimo n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.

Abahanzi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Peter Okoye wahoze muri P Squarenawe azitabira iki gitaramo i Kigali

Mu bayobozi bakomeye bamaze kwemeza ko bazaba bari mu Rwanda, barimo Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, wamaze kwemeza ko azaba ari i Kigali ku matariki ya 25 kugeza ku wa 27 Mata 2018. Binateganyije ko azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Abahanzi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya naryo ritegerejwe i Kigali

Kuva igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cyatangira gutangwa mu 2006, kimaze gushyikirizwa abantu inshuro enye gusa, kuko ubusanzwe gihabwa abahoze ari abayobozi ba za leta na Guverinoma muri Afurika bavuye ku butegetsi, batowe mu binyuze muri demokarasi, bakubahiriza manda zigenwa n’Itegeko Nshinga gusa bitewe n’inkubiri imaze imyaka muri Afurika ubwo abayobozi bagendaga bakurwaho batarangije manda, mu myaka itatu ishize cyari cyarabuze ucyegukana kuko uheruka yari Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia, wagihawe mu 2014.

Abahanzi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Charly na Nina ni bamwe mu bahanzi Nyarwanda bazitabira iki gitaramo

Nyuma yo kuyobora Liberia mu gihe cy’imyaka 12, Ellen Johnson Sirleaf asanze abandi bayobozi bagihawe biyongera kuri Pohamba, barimo Pedro Pires wa Cap Verde (2011), Perezida Festus Mogae wa Botswana (2008) na Joaquim Chissano wa Mozambique (2007)ibi bivuze ko imyaka ya 2009, 2010, 2012, 2013 na 2015 kitigeze gitangwa bitewe no kubura ugikwiriye nkuko byatangajwe na Komite ishinzwe gutegura iki gihembo cyitiriwe Mo Ibrahim, ubu ikuriwe na Salim Ahmed Salim.

Abahanzi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Riderman umwe mu abahanzi bakomeye cyane mu Rwanda bazitabira iki gitaramo

Iki gihembo gitangwa n’umuherwe Dr Mohammed Ibrahim, Umunya-Sudani uzwi cyane mu gucuruza telefoni akagira na Sosiyete y’Itumanaho ya Celtel gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu myaka 10, hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 200 by’amadolari uwacyegukanye ahabwa buri mwaka kugeza apfuye. Icyakora aya atangira gutangwa nyuma y’iriya myaka 10. Ahabwa kandi n’andi ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka yo gukoresha mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.

Abahanzi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Mbabazi Phionah ukomeje kugenda yigaragaza mu bitaramo bitandukanye nawe azitabira iki gitaramo

Iki gihembo kigiye guhabwa Ellen Johnson Sirleaf uheruka gusimburwa ku butegetsi na George Weah, kirashimangira imbaraga uyu mugore w’imyaka 79 yakoresheje mu kugarura ibintu ku murongo muri manda ebyiri ze, nyuma y’uko icyo gihugu cyari cyarashegeshwe n’intambara. Mu gihe cye yakoze ibishoboka mu kuyobora urugendo rw’ubwiyunge na demokarasi.

Abahanzi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Butera Knowless azitabira iki gitaramo

Sirleaf wabaye impuguke mu bukungu akaza no kuba Minisitiri w’Imari, mu 2011 yanegukanye Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel aho ikiganiro nyamukuru muri Mo Ibrahim Governance Weekend uyu mwaka kizibanda ku mirimo ikorwa muri serivisi za leta mu kinyejana cya 21 muri Afurika: Aho zihurira n’imiyoborere myiza n’ubuyobozi butanga umusaruro, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mirimo ya leta hagamijwe ko igendana n’icyerekezo Isi ifite.

Abahanzi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia
Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore wayoboye igihugu cyo muri Afurika niwe uzahabwa iki gihembo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, azatangamo ikiganiro. Mu bandi bayobozi bazaba bari mu Rwanda barimo Dr Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Meya w’Umujyi wa Johannesburg, Herman Mashaba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU