Abahanzi bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8(PGGSS8) baherekejwe n’abayobozi ba East African Promoters(EAP) n’abo muri Bralirwa batanze Sheke ya Miliyoni Eshatu(3MRwf) yo kugura Mituweli 1000 z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batishoboye.

Abahanzi n'abayobozi bategura Guma Guma batanze Sheke ya Miliyoni eshatu(3)
Abahanzi n’abayobozi bategura Guma Guma batanze Sheke ya Miliyoni eshatu(3)

N’igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 20 Mata 2018 ku biro by’akagari ka Murehe, umurenge wa Muyumbo. Abahanzi n’abayobozi bategura iri rushanwa bakaba batanze amafaranga yo kugura Mituweli z’abatishoboye.

Uwari uhagarariye ingabo zavuye ku rugerero yashimiye ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP ku kuba baragize igitekerezo cyiza cyo gufasha abatishoboye.

AMAFOTO

Abayobozi ba EAP na Bralirwa
Abayobozi ba EAP na Bralirwa
Mico The Best niwe uhagarariye abahanzi bari muri PGGSS8
Mico The Best niwe uhagarariye abahanzi bari muri PGGSS8
Umwe mu bamugariye ku rugamba yashimiye abateguye iki gikorwa
Umwe mu bamugariye ku rugamba yashimiye abateguye iki gikorwa
Miss Umunyana Shanitah yari yitabiriye iki gikorwa
Miss Umunyana Shanitah yari yitabiriye iki gikorwa
Derek, Khalifan, Olvis, Jay C na Jimmy wo muri Just Family
Derek, Khalifan, Olvis, Jay C na Jimmy wo muri Just Family
Ifoto y'urwibutso
Ifoto y’urwibutso

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU