Abayobozi n’abakozi ba Kompanyi y’itumanaho ya Airtel-Tigo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, bunamira Inzirakarengane ziciwe mu karere ka Bugesera.

Mu gihe mu Rwanda no ku Isi yose turimo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Abakozi n’abayobozi ba Airtel-Tigo bahisemo gusura urwibutso rwa Nyamata, ndetse banatanga Miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) yo gufasha Uru rwibutso.

Aba bayobozi n’abakozi ba Airtel-Tigo banashyize indabo ku mva, bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rubwitso rurimo na bimwe mu bimenyetso bigaragaza ubugome ndengakamere bwaranze abicaga Abatutsi mu Bugesera.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel-Tigo, Philip Amoateng
Umuyobozi Mukuru wa Airtel-Tigo, Philip Amoateng

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruri ahahoze Kiliziya yitwa Umwamikazi w’Intumwa, hashyinguwe imibiri isaga 45,000 y’abiciwe mu duce dutandukanye muri Bugesera n’abagera ku 1080 biciwe muri iyi Paruwasi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU