Nshimiyimana Eric, umutoza w’ ikipe ya AS Kigali  yasabye urubyiruko by’umwihariko abakunzi b’imikino mu Rwanda kurwanya amacakubiri kandi bagaharanira ko Jenoside itakongera na rimwe kubaho.

Abakunzi b’imikino basabwe guharanira ko Jenoside itakongera kubaho

Umutoza Eric Nshimiyimana akaba yatangarije ibi byifuzo byo ikinyamakuru Ruhagoyacu ari nayo dukesha iyi nkuru. Eric yasabye urubyiruko gusenyera umugozi umwe bakarwanya icyakongera gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Nshimiyimana yagize ati: “Ni inshuro ya 24 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda. Ibyo tumaze kugeraho biduha imbaraga zo gukora cyane. Ibyabaye ntabwo urubyiruko by’umwihariko nk’abasiporutifu dukwiye kwemera ko byakongera kubaho.Birasaba imbaraga za buri umwe muri twe, tugakomeza gukora cyane kugira ngo dukomeze guteza imbere igihugu cyacu. Aho twavuye niho hagoye urebe aho tumaze kugera, ariko ntabwo tugomba gucika intege, birasaba buri umwe wese gukomeza gushyiramo umuhate tugakora cyane.”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwatakaje abanyarwanda barenga miliyoni, barimo abakinnyi batandukanye muri siporo zinyuranye, ibi bikaba byaratumye komite Olimpike ifata ukwezi kwa Kamena ikaguharira imikino yo kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’imikino bazize Jenoside.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU