Abanyeshuli ba kaminuza y’u Rwanda barinubira ukwimurwa kwa buri kanya, dore ko hakomejwe no kuvugwa amakuru ko umwaka w’amashuri wa 2018-2019 nabwo bazimurwa.

Abanyeshuli ba Kaminuza y'u Rwanda barinubira uguhora bimurwa

Abanyeshuli ba Kaminuza y’u Rwanda barinubira uguhora bimurwa bya hato na hato kubera bituma amasomo yabo atagenda neza nkuko baba babyifuza. Ibi ni nyuma yuko hamaze iminsi havugwa amakuru ko hagiye kongera kubaho imihandagurike yo kwimurwa kwa buri gisata bitewe naho kigomba kujya kwigira.

Iri yimurwa ry’abanyeshuli riheruka kuba uyu mwaka ushize wa mashuli wa 2017-2018, aho abanyeshuli bigaga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bi murwaga bajyanwa mu ishami rya Gikondo, ndetse n’abandi bakuwe mu ishami rya Gikondo bakajyanwa mu ishami rya Huye.

Abanyeshuli ba Kaminuza y'u Rwanda barinubira uguhora bimurwa
yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda ariko ubu ni kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Aya makuru avugwa cyane kuruhande rwa banyeshuri, yatangajwe na bamwe mu banyeshuli batandukanye bo muri za kaminuza zitandukanye ,aho bavuga ko ibi bituma bamwe mu banyeshuli bashobora kuva mu mashuli bitewe nuko aho bajyanwe hashobora kuba kure kandi wenda atazabona ubushobozi bwo kuhaba, bityo bigatuma ahagarika amasomo ye.

Nkuko bitangazwa n’abanyeshuli ba kaminuza y’u Rwanda mu mashimi atandukanye bavuga ko amwe mu shami agiye kuzimurwa akanjyanwa mu yandi mashami hirya no hino mu ma kaminuza yose y’u rwanda.

Abanyeshuli ba Kaminuza y'u Rwanda barinubira uguhora bimurwa

Amakuru aturuka mu bayobozi ba mashuli avuga ko nkuko babibwiwe na bayobozi bakuru ba kaminuza y’u Rwanda, bavuze ko hakiri kuganirirwaho iki kibazo ko bataragifatira umwanzuro, aho bishoboka ko abanyeshuli bashobora kuzimurwa bitewe n’imyanzuro izakomoka mu mu biganiro bizabaho bihuje abakuru b’amashami (faculity). mu mashami akomeje gukekwaho kuzimurwa ni amashami y’ubucuruzi ndetse, itangazamkuru, n’ishami ry’amategeko, aho bizaba bivanywe mu ishuri rya Gikondo bikajyanwa mu ishuli rya Huye ndetse n’amashami yigira huye amwe na mwe akazanwa aha hoze higira (KIE ) ndetse n’I Gikondo.

Aya makuru turacyayakurikirana neza, tuzabagezaho umwanzuro wabyo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU