Ku munsi w’ejo hashize kuwa mbere tariki 16 mata 2018 ku gicamunsi nibwo ishyirahwamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa ryakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uwari umunyamabanga mukuru wayo w’agateganyo, ubu abashaka kwiyamamariza umwanya umwe gusa uri muri Ferwafa bakaba bahwe iminsi 9

Uyu umwanya umwe gusa wahise ushyirwa ku isoko uha amahirwe abawifuza kuba batanze ibyangombwa byabo bitarenze tariki ya 27 mata 2018  kuwa gatanu w’icyumweru gitaha. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye inkuru ry’iyegura ry’uwari umunyamabanga mukuri w’agateganyo w’iri shyirahamwe bwana Habineza Emmanuel ariko Ferwafa yemeza ubwedure bwe kuri uyu wambere ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet Ferwafa.rw

Twabibutsa ko Habineza Emmanuel yari yafashe uyu mwanya by’agateganyo nyuma yuko uwari awusanzweho Uwamahoro Tharcille Latifah yari arangije amasezerano ye.

Mu minsi 16 (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène amaze atorewe kuyobora Ferwafa amaze gukora impinduka mu bari basanzwe mu buyobozi bwa Nzamwita Vincent de Gaulle zirimo guhindura uwari umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper uwo mwanya uhabwa Bonnie Mugabe wari usanzwe ashinzwe Itangazamakuru muri Ferwafa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru agitorwa, Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko azabanza kureba imikorere y’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa mbere yo kwanzura niba bazakorana.

Yagize ati “Ibyo nzabimenya nintangira akazi. Ndashaka kubaka, ubwo ningeramo ndareba uhari niba ahuye n’ibyanjye ubwo turakomezanya niba adahuye n’uko mbitekereza ubwo ndashaka uhuye n’uwo nshaka.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Ferwafa ririho umukono wa Perezida wa Ferwafa mushya Sekamana Jena Damacsene rihamagarira buri wese ubyifuza kandi wujuje ibisabwa kuza guhatanira uyu mwanya umwe rukumbi uhatanirwa wo munzego zifata ibyemezo muri iri shyirahamwe rya Ferwafa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU