Umunyamideli Agnes Masongange ukomoka muri Tanzania, akaba yakundwaga n’abagabo kubera ubwiza n’uburanga bwe, yitabye Imana Imana azize indwara ya umuvuduko w’amaraso, urupfu rwe rwateye agahinda kenshi abahanzi bakomeye barimo Diamond.

Agnes Masongange wakundwaga n’abagabo yitabye Imana

Umunyamideli ukomye mu gihugu cya Tanzania uzwi nka Agnes Masongange yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 20 Mata 2018 , mu bitaro bya Ngoma Hospital I Dar Es Salaam aho yararimo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

Agnes Masongange wakundwaga n’abagabo yitabye Imana

Amakuru aturuka muri kenya, yanditswe n’ikinyamakuru Tuko cyo muri icyo gihugu ari nacyo dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko uyu munyamidelikazi yajyanwe mu bitaro bya Ngoma mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya 19 Mata, kubera umuvuko mucye w’amaraso yarafite, mu gihe ikinyamakuru cya Global Publishers gikorera muri Tanzania cyo cyatangaje ko uyu mukobwa yitabye Imana kubera indwara ya typhoid ndetse n’umuvuduko mucye w’amaraso.

Agnes Masongange wakundwaga n’abagabo yitabye Imana

Umurambo wa Nyakwigendera Agnes wahise ukurwa mu bitaro bya Ngoma Hospital ujyanwa mu bitaro bya Muhimbili Hospital mu buruhukiro bwabyo.

Agnes Masongange wakundwaga n’abagabo yitabye Imana

Abahanzi batandukanye barimo Diamond , Harmonize ndetse n’abandi bifurije Agnes kugira iruhuko ridashira ndetse ko bifatanyije n’umuryango we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU