Akarere ka Gicumbi, bamwe mu baturage ndetse n’abagenda mu mujyi wa Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru bahangayikishijwe n’ubujura burimo gutobora inzu ndetse no gutega abantu bakamburwa  ibyabo, cyane mu masaha y’ijoro bikozwe ahanini n’insoresore zimburamukoro.

AKarere ka Gicumbi bahangayikishijwe n'ubujura burimo gutobora amazu

Mu kiganiro n’itangazamakuru aba baturage bagaragaza ko ari kibazo gishingiye mu kuba ubuyobozi budashyira imbaraga mu kurwanya ubu bujuru dore ko ngo hari na bamwe mu banyerondo bagira uruhare mu kwiba kandi aribo bakagombye guhashya abajura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemeza ko ubujuru buvugwa muri uyu mujyi buhari bukaniyemerera ko hakiri intege nke mu mikorere y’amarondo ndetse no kuba hari urubyiruko rwinshi rudafite icyo rukora bigatuma rwishora mu ngeso mbi zirimo ubujura n’ibindi… nk’uko Mudaheranwa Juvenal uyobora aka karere abisobanura.

AKarere ka Gicumbi bahangayikishijwe n'ubujura burimo gutobora amazu

Uretse kuba muri uyu mujyi haba ubujuru bukabije, ngo hagaragara n’ubwicanyi bwibasira cyane abatanga amakuru ku bajura bigatuma bamwe bikandagira mu kuganira n’itangazamakuru ku bijyanye n’ubujuru buvugwa muri aka karere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU