Mu majyaruguru y’ igihugu cya Algeria, Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Ilyushin Il-76 imaze gukora impanuka, abasaga 257 biganjemo abasirikare b’iki gihugu bakaba bahasize ubuzima.

Algeria: 275 bahasize ubuzima nyuma y'impanuka y'indege

Amakuru amaze gutangazwa na Minisitiri w’umutekano wa Algeria avuga ko iyi ndege ya gisirikare yakoze impanuka ubwo yari imaze umwanya ihagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Boufarik giherereye hanze gato y’umurwa mukuru wa Algeria ariwo Alger.

Iyi ndege yerekezaga ahitwa Bechar mu burengerazuba bw’iki gihugu, ikaba yari itwaye abagenzi basaga 247 n’abagize itsinda ry’abaderevu 10 bose bakaba bahitanwe n’iyi mpanuka.

Algeria: 275 bahasize ubuzima nyuma y'impanuka y'indege

Kugeza ubu icyateye impanuka y’iyi ndege ntikiramenyekana, gusa hatangiye gukorwa iperereza ryimbitse aho n’umukuru w’igisirikare cyo muri iki gihugu akaba yiteguye kwerekeza muri ako gace aho iyi mpanuka yabereye.

Algeria: 275 bahasize ubuzima nyuma y'impanuka y'indege Iyi akaba ibaye impanuka ya kabiri y’indege ihitanye abantu benshi kuva mu mwaka wa 2003, nyuma y’iya Malaysian Airlines flight MH17 yahitanye abagera kuri 298 mu mwaka wa 2014, yarashweho igisasu ubwo yari igeze mu burasirazuba bwa Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU