Iradukunda Liliane n’umukobwa w’uburanga n’igikundiro bihebuje uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018, asimbura Miss Elsa.

Iradukunda Liliane w’imyaka 18 areshya na 1.70 cm, ni mwene Ndoli Paul na Uwimana Chantal, akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana umunani(8), ndetse yavukiye mu mujyi wa Kigali.

Miss Liliane afite imyaka 18
Miss Liliane afite imyaka 18

N’umwari umaze kwigarurira imitima ya benshi, haba ku mbuga nkoranyambaga, no mu buzima busanzwe. Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, bahamya ko Liliane ari muri ba Nyampinga 3 b’ibihe byose mu bamaze gutorwa.

Miss Liliane amaze kugira igikundiro kidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga
Miss Liliane amaze kugira igikundiro kidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga

Intumbero ya Miss Liliane ni ukurushaho guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, nkuko aherutse kubihamiriza umunyamakuru wa Touchrwanda.

Icyo gihe, Liliane yagize ati “Kuva kera nari mfite inzozi zo kuba Nyampinga w’u Rwanda kuko narabikundaga cyane, nifuzaga kuzahagararira urubyiruko mu Rwanda no hanze yarwo. Imigambi yanjye ni Uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho nzakorana na RDB, nkajya ntegura n’amaserukiramico yo kwereka abanyamahanga umuco nyarwanda, Si ibyo gusa kandi kuko Nzarushaho gushishikariza abanyarwanda gukunda ubukerarugendo no gusura ibyiza nyaburanga.”

Hari amwe mu mafoto y’uyu mukobwa twabakusanyirije agaragaza uko yari ameze mu bwana bwe, n’igihe yaracyiri mu mashuri yisumbuye.

Miss Liliane akiri umwana muto
Miss Liliane akiri umwana muto
Miss Liliane ari kumwe na Nyirakuru
Miss Liliane ari kumwe na Nyirakuru
Miss Liliane na musaza we
Miss Liliane na musaza we
Amafoto anyuranye na Miss Liliane akiri umwana muto cyane
Amafoto anyuranye na Miss Liliane akiri umwana muto cyane
Miss Liliane na mubyara we
Miss Liliane na mubyara we
Miss Liliane ku ntebe y'ishuri
Miss Liliane ku ntebe y’ishuri

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU