Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melody yatunguranye maze atangaza imyitwarire izamuranga mu irushanwa rya PGGSS8 ahatanyemo n’abandi bahanzi nyarwanda bakomeye.

Bruce Melody yabwiye abafana be gusubiza amerwe mu isaho
Bruce Melody yabwiye abafana be gusubiza amerwe mu isaho

Mu minsi ishize nibwo habayeho amatora yo guhitamo abahanzi bazitabira Guma Guma y’uyu mwaka, icyo gihe byarangiye byemejwe ko Bruce Melody, Khalfan, Jay C, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace aribo bagiye guhatanira igikombe.

Mu myaka yashize, hagiye havugwa igikorwa cy’uko abahanzi bagura abafana kugira ngo babashyigikire, ndetse ngo bamwe banishyurirwa kuza gusebya abandi bahanzi.

Ku ruhande rwa Melody we yatangaje ko abafana bose bari bategereje ko azabaha amafaranga kugira ngo bamushyigikire bakwiye Gusubiza amerwe mu Isaho.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda mu mpera z’iki cyumweru aho yatangaje ko adashobora gucuruza umuziki maze ngo abe ari na we uwugura.

Bruce ngo ntashobora gucuruza umuziki maze abe ari na we uwugura
Bruce ngo ntashobora gucuruza umuziki maze abe ari na we uwugura
Muri PGGSS8, Melody ngo ntazigera agura abafana
Muri PGGSS8, Melody ngo ntazigera agura abafana

Melody yagize ati “Sinzi ikintu cyabaye ku bafana bacu, uhura n’umuntu akakubwira ngo nutangurira akantu sinzagutora, Nta mufana nzagura, nta n’uwo nzagurira akantu kugira ngo amfane. Uzantore kuko naguhaye serivisi nziza ncuruza, ntabwo uzamfana kuko nakuguze. Niba hari umufana wicaye azi ko nzamuha amafaranga kugira ngo amperekeza muri ‘roadshow’, amerwe ayasubize mu isaho.”

DORE ZIMWE MU NSHAMAKE N’IMPINDUKA ZIRI MURI PGGSS8

Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Mu mpinduka zikomeye Bralirwa yazanye uyu mwaka, harimo kuba umuhanzi wa mbere uzegukana Primus Guma Guma azahembwa miliyoni 20 mu gihe mu mwaka ushize yahabwaga miliyoni 24. Indi mpinduka nziza ni uko umuhanzi warushije abandi by’ukuri azemezwa n’akanama nkemurampaka gusa.

Uretse impinduka mu mafaranga azatangwa nk’ibihembo, umubare w’ibitaramo na wo ubu wagizwe bitanu mu gihugu hose ndetse abahanzi bazaririmba mu buryo bwa live ijana ku ijana. Umuhanzi warushije abandi gutorwa cyane binyuze kuri telefoni azahabwa miliyoni 15.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU