Mu bahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Guma Guma, Bruce Melody na Christopher ni bamwe mu bazaba babarizwamo, aho aba basore batangiye no guhigana mu buryo bwamagambo, ariko bakaba bazikizwa na final ubwo izaba igiye kuba.

Amagambo yabuze gica hagati ya Bruce Melody na Christopher

Mu magambo yagiye avugwa na buri umwumwe, Christopher yakomeje kuvuga ko ntakabuza uyu mwaka agomba kuzegukana iri rushanwa rya Guma Guma, ngo bitewe nuko amazemo imyaka myinshi aryitabira bityo bikaba intandaro yo kuba afitemo uburambe mu kazi.

Amagambo yabuze gica hagati ya Bruce Melody na Christopher

Ibi ahanini Christopher yabivuze agendeye kukuba umwaka washize yaregukanye umwanya wa 2 nyuma yuko yaje akurikira itsinda rya Dream Boyz ryegukanye umwanya wa mbere, ndetse akanashingira ko mbere yuyu mwaka washize Urban Boyz iritwara nabwo yari yahize Bruce Melody ubwo yabaga uwa 2 Melody akaba uwa 3.

Bruce Melody nawe ukomeje gukora cyane, yavuze ko ibyo ari amagambo yivugira ko bitashoboka ko yamuhiga, aho avuga ko Ikinya ari intandaro yo kwegukana Guma Guma.

Amagambo yabuze gica hagati ya Bruce Melody na Christopher

Kuri uyu wa kabiri ubwo yarari kuri radiyo Kiss FM, Melody yavuze ko ntakabuza umwanya wa mbere aruwe, aho yabwira Auncle Ostine ndetse n’abandi bahanzi babarizwa muri iri rushanwa.

Aya magambo ya Bruce Melody yumvikanisha ko nawe yifuza kwegukana ibice 2 by’ibihembo nyamukuru bizatangwa muri iri rushanwa kuko uzaba witwaye neza ku rubyiniro azamezwa n’akanama nkemuramaka, azahebwa miliyoni 20, mu gihe uzatorwa n’abafana we azahebwa miliyoni 15, yose hamwe akaba miliyoni 35 zavugwaga na Melody.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU