Umuhanzi Safi wiyise Madiba yamaze gufata amashusho y’ indirimbo ye nshya ‘My Hero,’ biteganyijwe ko izasohoka mu minsi iri imbere.

Safi nk’umuhanzi usigaye wigenga amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo nka Kimwe kimwe, Got It, Fine yakoranye na Rayvanny wo muri Wassafi n’izindi nyinshi.

Safi Wiyise Madiba asigaye akora umuziki ku giti cye
Safi Wiyise Madiba asigaye akora umuziki ku giti cye

Mu minsi ishize nibwo, uyu muririmbyi uherutse kurushingana na Niyonizera Judith yashyize hanze indirimbo yitwa “My Hero” ashaka kugaragaza uburyo Judith yaje ari nk’igisubizo mu rukundo rwe.

Kuri ubu, Amashusho y’iyi ndirimbo yamaze gufata, bikaba biteganyijwe ko azahoko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri biri imbere.

Muri iyi ndirimbo, hazagaragaramo amato manini arimo gutembera mu mazi, ndetse n’imodoka zo mu bwoko bwa kera.

indirimbo nshya ya Safi
Amato manini nayo azagaragara mu ndirimbo My Hero
Imodoka izagaragara muri aya mashusho ni uku imeze
Imodoka izagaragara muri aya mashusho ni uku imeze
Bamwe mu bafashije Safi Madiba mu itunganywa rya My Hero
Bamwe mu bafashije Safi Madiba mu itunganywa rya My Hero

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU