Duherukanye Luc na Anet biryamiye muri dortoire, maze bakumva umuntu hejuru yabo. Ni inde?barafashwe? Afande papa Anet se afite ibihe bibazo kuri directeur wa Anet na maman Anet? komeza wisomere muri iki gice cya Amayobera m’ Urukundo  Season 1 Episode 6

Amayobera m' Urukundo - Season 1 Episode 6

 

Twatangiye… Dutangiriye kuri wa mugabo wicaye muri salon apangiramo business ze,ako kanya phone ye iba irasonye,sinzi ibyo yabwiwe,arasubiza ati”nta kibazo mubizane,gusa ntimunyure munzira zishobora kuba zirimo aba police,bataza kubafata,kandi nimubigeza hano neza,murahabwa ibihembo bishimishije….yego ndabizi birakomeye cyane,gusa namwe mugerageze uko mushoboye”.

Amaze kuvugira kuri phone,abwira wa muntu wundi bari kumwe ati”mu minsi mike tumaze hano,tumaze kumenya imitwe yo gukoramo business yacu neza cyane,kandi ndakubwiza ukuri,njye GASANA nzakugeza kuri byinshi nukomeza kuguma iruhande rwanjye”.kumbe uwo mugabo yitwa Gasana,gusa birasa nkaho ari gukora business itemewe namategeko…..

Twigarukire ku ishuri,kuri Luc na Anet,baryamye barimo gushaka ibyishimo,Luc yumva umuntu hejuru ye,ati”ariko sha uziko uri ntibindeba koko?wowe uriryamiye kandi twatewe nabajura??wasanga kandi mubyo bibye harimo n’imyenda yawe,kandi nabonye nawe waraye wanitse hanze”.

Luc yahise ashigukira hejuru,kuko ibyo byose yarimo byari inzozi yari yibereyemo…..(cyakora inzozi ziragwira).Twikomereze da!!!!!

Yahise asohoka,akigera hanze ngo arebe,asanga imyenda ye iracyahari,ahita ayanura,arakaraba vubavuba,ubundi ajya ku ishuri nkibisanzwe…

Dusubiye inyuma uko byagenze muri iryo joro,ubwo wa munyeshuri yakinguraga agakubitana nabajura akikanga nabo bakikanga,uwari arimo kwanura imyenda nawe yahise yikanga ubwo yari agiye kwanura ipantalo ya Luc,vuba vuba bahita biruka,burira igipangu,bahita bacika.nibwo uwo munyeshuri yaje kuvuza induru,bagenzi be bahita babyuka,gusa Luc we ntiyabimenye inzozi zari zose…

Muri ayo masaha yigitondo,Aline ubwo yarimo yambara uniform muri dortoire,yivugisha ati”uyu munsi wose ndirirwa ndi gutesha umuntu umutwe,kandi anyihanganire”..UWO MUNTU NI NDE??turabimenya..

Ntibyatinze,Luc agera ku ishuri rye,asanga Aline yicaye mu intebe ye…

LUC:ko waje kwicara ku intebe yanjye se,iyawe yabaye iki??(mwibuke biga mu ishuri rimwe).

ALINE:erega buriya nuko wowe nkwemera cyane niyo mpamvu,nkaba numva nshaka no kukwiganiriza.

LUC:okay,ariko tujye tuganira mu masaha yikiruhuko,dore amasomo atangiye kutubana menshi.

ALINE:icyo gihe se ko mba mbona abakobwa bose wabaciye amazi wigize busy wibereye hamwe na wa wundi ngo ni Anet!!!

(mwibuke ko Aline yavuze ko Luc agomba kuba uwe byanga byakunda).

LUC:kuba mba ndi kumwe nawe se hari uwo mba mbangamiye??

Kuri ya centre yubucuruzi ahari wa mukobwa tutaramenya amazina,arimo gucuruza,gusa nawe ameze nkudatuje,kuko arimo gutekereza cyane,kuburyo nabakiriya bazaga ntabimenye,ahubwo bakihereza ibyo bashaka ubundi bakishyura.

Ubwo haje umugore,afata ikanzu arayigera,abona iramukwiye,ntano kubaza ibiciro ahita yishyura,aragenda..undi mukobwa wari aho ngaho,ahita akabukira uwo uri gucuruza ati”muko,barakwiba uhari ntubimenye cyangwa wasaze??”.ahita ashigukira hejuru,kumbe bari bamwishyuye make,ahita akurikira wa mugore,amushyikiye baratongana,gusa birangira amwishyuye yose.

Mu kugaruka,arivugisha ati”ibi byose ndabiterwa na Luc utita kubyo mwereka”.

LUC NUYU MUKOBWA BAHURIYEHE?? TURABIMENYA NEZA CYANE.

Papa Anet na maman Anet bararyamye,gusa banakangutse ndetse baranaganira ku mwana wabo.

MAMAN ANET:ntago numva ukuntu Anet yarwarira umihungu umutima.

PAPA ANET(avugira ku ryinyo nkaho afite umujinya):ntibibahi se?nuko utazi ukuntu utarampa igisubizo nyuma yo kugusaba urukundo nabaga meze. uziko nakazi kananiraga kubera kugutekereza??

(kumbe nabasirikare hari aho bagera akaba nkuruhinja.)TEIKOMEREZE DA!!!!!

MAMAN ANET:ngiye gupanga uburyo najya kumusura.

Ku ishuri,Luc na Aline baracyaganira,

ALINE:njye uba umbangamiye,kandi nzi neza ko hari nabandi benshi uba ubangamiye.

Ahita ahaguruka arigendera.

Bidatinze akaruhuko kuwo munsi karagera,Aline ahita ajya kureba Luc,ati”break yageze rero tuganire”. ..akibivuga,ako kanya Anet ahita atezamo,ati”yambi chou”ahobera Luc,amuha na bizou ku itama,Aline arafuha biramucanga,ahita acaho aragenda…Anet na Luc barasigarana.

ANET:cheri,animateur ari kugushaka inyuma ya laboratoire.

LUC:ubwo se ari kunshakira iki??

ANET:ntago nzi icyo agushakira,gusa arambwiye ngo nkujyane.

Barajyana,bageze kuri kaboratoire basanga nta muntu uhari,

LUC:ko ntawe mbona hano se??

ANET:nakubeshyaga,nagiraga ngo tuze hano njye nae tube twiganirira ku rukundo rwacu.

LUC ARAKOMEZA ATUBWIRA INKURU ATI”numvise ari ibintu byiza cyane,kandi Anet ndamwishimira,ahita atangira kumfata mu mbavu,akananyongorera utugambo twiza tw”urukundo..”.

Aline we yahise ajya mu ishuri rye,yicara mu ntebe ye yigunze,umutima uramurya.

Uko Luc na Anet bari mu byishimo inyuma ya laboratoire,haza umunyeshuri witwa Donath,abwira Anet ati”Anet,maman wawe aragushaka”.

Anet ahita yishima,abwira Luc ngo bajyane,gusa Luc aranga,amubwira ko bari bubonane nyuma.

Gusa Anet amaze kugenda,Luc agira amatsiko yo kunenya maman Anet,ajya ahitaruye akajya ahengereza abona Anet ahobereye maman we,ahita yikanga,kuko yari yambaye uniform.

ATI”maze kubona ko mama Anet ari umu police,nagize ubwoba..papa we ni unusirikare,mama ni umu police,bivuze ko umuryango wabo urakaze cyane. nahise numva ko byanga byakunda ngomba kwikuramo Anet hakiri kare bikaba uko bibaye,kuko nubundi nshobora no gukomeza kumwishyiramo cyane,nyuma bazamenya umuryangobwacu ko turi abakene,akanyanga..”.

Luc akiri kubitekerezaho,Donath aba araje,aramubwira ati”maman Anet arakuntumye”. Luc ahita agenda,yinjira mu biro bya directeur,aho Anet na mama we bicaye.

ANET:maman ni uyu nguyu.

MAMA ANET:ese ni uyu nguyu papa wawe yambwiraga??

DIRECTEUR:reka mbe mbaretse mube muganira.

ahita asohoka,gusa kugera hanze,bigaragara ko adatuje.

Mu biro,mama Anet abaza Luc amakuru,baganiraho gato,hashize akanya….

MAMAN ANET:ikintu kinzanye hano rero,nje kuguha gasopo..

Luc ahita yikanga,ndetse na Anet arikanga bigaragara..

LUC:nukuri mumbabarire ntago nzongera na rimwe kongera kumukunda,ashake undi bakundana nubundi ntago turi mu rwego rumwe,kandi twe iwacu turi abakene…

Arapfukama,asaba imbabazi,Anet nawe ararira bikabije,yegera Luc amufata mu rutugu,ati”maman,nutemera ko nkundana na Luc ntago ndaba nkiri umukobwa wanyu,kandi umenyeko murahita mumpomba”…

MAMAN ANET:ariko mwasaze??

Wowe wa muhungu we gasopo nje kuguha,ninongera kumva ngo Anet yongeye guhura na kabazo na gatoya kubera wowe kandi uhari,umenyeko ntaho uzancikira.

Ahwiiiiiii,mbega ibyishimo,ubwoba bwabo bwahise bushira buhinduka ibyishimo,barahaguruka barahoberana imbere ya maman Anet.

Maman Anet yakoze mu gikapu,akuramo inoti 2 za bitanu,umwe ayiha Luc,indi ayiha Anet,ubundi arasohoka.

Akimara gusohoka, ageze …………EPISODE  7 LOADING.>>>>>> Tuzakomeza muri Season 1 Episode 6

BIRAHERERA HE??

Amayobera m’ Urukundo  Season 1 Episode 6 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU