Nyuma y’imyaka igera kuri 4 atandukanye n’umugabo we Gerald, umunyarwenya Anne Kansiime yagaragaje umukunzi we mushya witwa Skylanta bari kumwe muburyohe bw’urukundo.

Anne Kansiime yerekanye umukunzi mushya

Ubwo uyu musore yari yagize isabukuru y’amavuko, Anne Kansiime yifatanyije nawe, nyuma abinyujije ku ku rubuga rwa Facebook, ashyira hanze amafoto bifotoranyije, amafoto yaherekejwe n’amagambo ashimagiza Skylanta, umuhanzi utaramenyekana cyane muri Uganda, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Anne Kansiime yerekanye umukunzi mushya

Mu magambo aryoheye amatwi, Kansiime yagize ati: “N’ikirere, ikirere nyacyo gifuhira urwo ngukunda Skylanta Uganda. Abraham mukunzi wanjye ndishimye cyane ko wavutse. Mu karuhuko kawe mukunzi ngwino tugende, isabukuru nziza gasusuruko kanjye. Ufite umutima mwiza kubarusha bose Sky wanjye.”

Iyi mitoma ya Kansiime ikaba yari iherekeje amafoto atandukanye agaragaza ibyishimo byabo bombi, bari kumwe n’imiryango yabo mu kwifatanya n’umukunzi mushya wa Anne Kansiime kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Anne Kansiime yerekanye umukunzi mushya

Anne Kansiime wari warashakanye na Gerald Ojok mu kwezi kw’ Ukwakira 2013, aho basezeranye imbere y’amategeko n’imiryango bagahita babana nk’umugabo n’umugore, baje gutandukana nta bana babyaranye.

Byavuzwe ko kubura urubyaro yaba ariyo yabaye intandaro y’itandukana rya Anne na Gerald. None kuru ubu yabonye umukunzi mushya, biravugwa ko Kansiime agiye kugerageza kuri uyu musore Skylanta ngo arebe we niba yamuha urubyaro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU