Mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho ikipe ya APR Fc yakinaga n’ikipe ya La Jeunesse muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro ukaba urangiye ikipe ya APR Fc inyagiye ikipe ya La Jeunesse.

APR Fc inyagiye La Jeunesse muri 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro

Umukino wahuzaga ikipe ya APR Fc na La Jeunesse ni umukino watangiye mu mvura nyinshi ukaba ari umukino woroheye cyane ikipe ya APR Fc dore mugice cya mbere gusa iyi kipe yari yamaze kubona ibitego byayo 3 kuri 0 ari nako umukino waje kurangira.

APR Fc inyagiye La Jeunesse muri 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro

Apr Fc yabonye ibitego byayo hakiri kare dore ko ku munota wa 5 APR Fc yabonye igitego cyambere cyatsinzwe na Bizimana Djihad kuri Penariti ku ikosa ryari rikorewe Muhadjili naho igitego cya kabiri kikaba cyatsinzwe na Muhadjili ku munota wa 36 mugihe igitego cya gatatu nacyo cyatsinzwe na Muhadjili ku munota wa 43 kuri coup-franc ku ikosa ryari rikorewe kuri Nshuti Innocent.

APR Fc inyagiye La Jeunesse muri 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro

Muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro uyu munsi hakaba hari hateganyijwe imikino ibiri aho ikipe ya  Kiyovu Sports na Bugesera FC umukino wagombaga kubera kuri sitade Mumena gusa ukaba wasubitswe kubera ikibazo cy’amazi menshi yari yaretse mu kibuga mugihe uwundi mukino wari uteganyijwe APR Fc yatsinze La Jeunesse ibitego 3 kuri 0.

APR Fc inyagiye La Jeunesse muri 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro
Kuri Stade Mumena bakoropa amazi amazi yuzuye mu kibuga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU