Arsene Wenger, umutoza mukuru w’ikipe ya Arsenal yamaze gufata umwanzuro wo kwegura ku mirimo ye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, ni nyuma y’igihe kinini abafana b’iyi kipe basaba ko yahagarika imirimo ye kubera gusindwa ubutitsa.

Arsene Wenger yafashe umwanzuro wo kwegura

Mu itangazo ikipe ya Arsenal yamaze gushyira hanze rivuga ko nyuma y’ibiganiro n’abayobozi bakuru b’iyi kipe, Arsene Wenger yatangaje ko iki ari cyo gihe ngo yegure ku mirimo ye yo gutoza ikipe ya Arsenal.

Wenger yagize ati: ”Nyuma y’ibiganiro n’ikipe ndumva iki ari cyo gihe ngo negure mu mpera z’umwaka w’imikino.”

Arsene yavuze ko yayoboye ikipe ya Arsenal abikuye ku mutima, maze aboneraho gushimira ikipe yose bakoranaga irimo abayobozi n’abafana bateje imbere iyi kipe ikagera ku rwego rudasanzwe.

Mu minsi micye Arsene Wenger aregura ku butoza bwa Arsenal

Arsene Wenger yakomeje agira ati: “Ndashimira ikipe y’abayobozi n’abafana batumye iyi kipe igera ku rwego rwo hejuru kandi mbashishikariza gukomeza kuyiba inyuma.”

Mu mwaka wa 1996 ni bwo Wenger akazi nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Arsenal, kugeza magingo aya akaba yarakomeje kuyibera umutoza muruku. Kwegura kwe kukaba gushyize akadomo ku myaka yegera 22 ari umutoza rukumbi w’iyi kipe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU