Mu gihugu cya Indonesia, mu gace k’ahitwa Banda Aceh, abagabo batatu n’abagore batanu bashinjwa gusambana n’ibindi byaha bisa nabyo bakubitiwe ku karubanda bagirwa intere bazira ko bishe amategeko y’idini rya Isilamu.

Bakubitiwe ku karubanda bazira ubusambanyi

Nyuma y’aho aba bagabo 3 n’abagore batanu bashinjwe icyaha cy’ubusambanyi, ubuyobozi bw’intara batuyemo bwabakatiye igihano kitoroshye cyo gukubitwa ibiboko mu ruhame bashungerewe n’imbaga y’abaturage, nk’uko amategeko y’idini rya Isilamu abiteganya.

Aba bagabo batatu n’abagore batanu ngo bahamwe n’ibi byaha, aho byagaragaye ko babikoze mu buryo butandukanye kandi bwose buganisha ku cyaha cy’ubusambanyi.
Bumwe mu buryo bifashishije bakora ibi byaha harimo kwerekana urukundo mu ruhame cyangwa se kwaka serivise z’ubusambanyi binyuze kuri murandasi (internet).

Muri aba bashyizwe ku karubanda bagakubitirwa mu ruhame ,barimo abagaje urukundo hagati yabo mu ruhame yewe, hakaba harimo n’abatse serivise ziganisha ku busambanyi bifashishije murandasi.

Gukubitwa ibiboko ni kimwe mu bihano bitangwa mu idini ya Isilamu, cyane cyane muri Indonesia, ku byaha birimo ubusinzi, ubusambanyi, ubutiganyi n’ubushurashuzi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU