Barbara Bush, umubyeyi wu wahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika akaba n’umugore wa George Bush bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W. Bush,yitabye Imana ku myaka 92 y’amavuko azira guhagarika kunywa imiti yamufashaga.

Barbara Bush nyina wa George W. Bush yahitanywe no guhagarika kunywa imiti

Uyu mucyecuru warugeze muzabukuru, ubusanzwe yazize indwara yaramaranye igihe kitari gito y’umutima, nyuma yuko ahagarika kunywa imiti yajyaga imufasha kumwongerera iminsi nibwo yaje kwitaba imana ku munsi w’ejo hashize: taliki ya 17 Mata.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Guardian, avuga ko Jim McGrath umuvugizi w’umuryango wa Barbara Bush ko uyu mucyecuru yaguye iwe  i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Barbara Bush nyina wa George W. Bush yahitanywe no guhagarika kunywa imiti

Ku Itangazo Bwana Jim McGrath yashyize kurubuga rwe rwa Twitter yavuze ko yazize indwara y’umutima ndetse n’uburwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero, ariko ntiyatangaza impamvu nyamukuru yatumye ahagarika kunywa imiti yari yaragenewe n’abaganga bamuvuraga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU