Abahanzi charly na Nina bavuze ku mvune bahuye nazo mu ikorwa ry’indirimbo “I DO” bafitanye na Bebe Cool wabemereye gukorana nabo nyuma y’imyaka ibiri babisabye.

Bebe Cool nyuma yo kubangira imyaka 2 ko bakorana indirimbo Charly na Nina batangaje imvune bagize

Ubwo byari mu kiganiro “Samedi detente” kiba buri wa Gatandatu, Charly na Nina bakunze gukorera ibitaramo byabo mu gihugu cya Uganda bavuze ko kubona collabo cyangwa uburyo bwo gukorana indirimbo n’umuhanzi Bebe Cool uri mu bakunzwe cyane muri Uganda byabagoye cyane kuko ubwo babimusabaga yabateye utwatsi akabatsembera.

Bebe Cool nyuma yo kubangira imyaka 2 ko bakorana indirimbo Charly na Nina batangaje imvune bagize

Ubwo bavugaga kuri iyi ndirimbo, basobanuye uburyo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye rimwe na rimwe bigorana cyane. Aha bavuze ko Bebe Cool bamusabye gukorana nabo indirimbo akabyanga ariko akaza kubyemera nyuma y’imyaka ibiri aho bagize bati ” Ubwo twari dufite ’Agatege’ n’Indoro’ twumvaga ko tuzwi kandi twakoraga ibitaramo Uganda no mu Rwanda, dufata umwanzuro wo kwegera Bebe Cool tumusaba gukorana indirimbo na we, ariko atubwira ko twaba turetse, ariko kuri ubu nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yabonye imbaraga dushyira mu kazi atubwira ko noneho byashoboka”.

Bebe Cool nyuma yo kubangira imyaka 2 ko bakorana indirimbo Charly na Nina batangaje imvune bagize

kugeza ubu indirimbio “I DO” Charly na Nina bafitanye na Bebe Cool iri ku rubuga rwa YouTube rwa Bebe Cool ikaba imaze kurebwa n’abagera ku 111,545 ndetse ikaba ishimwa n’abayibona binyuze kuri uru rubuga, no ku bitangazamakuru bitandukanye inyuraho.

Bebe Cool

Aba bahanzikazi bavuga ko gusaba umuhanzi ubarenze gukorana indirimbo nabo byabahaye isomo ryo kutongera gusaba gukorana indirimbo uko biboneye, bitwaje ko umuhanzi runaka ukomeye asanzwe abazi aho bagize bati “Nk’ubu Davido ubwo aheruka mu Rwanda yaratubonye ahita avuga ati ’Charly na Nina ndabazi’ ariko ntabwo twari guhita tumusaba gukorana indirimbo, ntaho bihuriye”.

Bebe Cool nyuma yo kubangira imyaka 2 ko bakorana indirimbo Charly na Nina batangaje imvune bagize

Charly na Nina biteganyijwe ko bazatangira ibitaramo bizenguruka umugabane w’u Burayi kuva tariki 5 Gicurasi bari kumwe na Makanyaga Abdul,  aho bazanyura mu bihugu bitandukanye birimo Ubufaransa, u Bubiligi, Sweden n’ahandi.

Kanda hano urebe indirimbo I Do Charly na Nina bakoranye na Bebe Cool

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU